Kubara 7 - Kinyarwanda Protestant Bible

Amaturo yo kweza igicaniro yatuwe n'abatware b'imiryango y'Abisirayeli

1Mose arangije gushinga ubuturo bwera no kubusīga, no kubwezanya n'ibintu byo muri bwo byose, n'igicaniro n'ibintu byacyo byose — ibyo na byo yarabisīze arabyeza —

2kuri uwo munsi abatware b'Abisirayeli, abatware b'amazu ya ba sekuru batura amaturo: ni ba batware b'imiryango babarishaga ababazwe.

3Bazana amaturo yabo imbere y'Uwiteka: amagare atandatu yaremwe nk'ingobyi n'inka cumi n'ebyiri, igare risangirwa n'abatware babiri, bityo bityo. Inka iturwa n'umutware umwe, n'indi undi, bityo bityo. Babimurika imbere y'ubuturo bwera.

4Uwiteka abwira Mose ati

5“Wemere ibyo batuye bikoreshwe imirimo y'iby'ihema ry'ibonaniro, ubihe Abalewi nk'uko imirimo yabo iri.”

6Mose yakira ayo magare n'izo nka, abiha Abalewi.

7Amagare abiri n'inka enye abiha Abagerushoni nk'uko imirimo yabo iri.

8Amagare ane n'inka munani abiha Abamerari nk'uko imirimo yabo iri, bategekwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.

9Ariko Abakohati ntiyagira icyo abaha kuko imirimo yo kuremērwa iby'Ahera yari iyabo, bakabiremērwa ku ntugu.

10Kandi ba batware batura amaturo yo kweza igicaniro ku munsi cyasīgiwe, bayaturira imbere y'igicaniro.

11Uwiteka abwira Mose ati “Bajye batura amaturo yabo yo kweza igicaniro, umutware wese ku murambi we.”

12Uwatuye amaturo ye ku murambi wa mbere ni Nahashoni mwene Aminadabu, wo mu muryango wa Yuda,

13amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

14n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

15n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

16n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

17n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Nahashoni mwene Aminadabu.

18Ku murambi wa kabiri, Netanēli mwene Suwari umutware w'Abisakari, ni we watuye amaturo.

19Amaturo yatuye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

20n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

21n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

22n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

23n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Netanēli mwene Suwari.

24Ku murambi wa gatatu, Eliyabu mwene Heloni umutware w'Abazebuluni, ni we watuye amaturo.

25Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

26n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

27n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

28n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

29n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Eliyabu mwene Heloni.

30Ku murambi wa kane, Elisuri mwene Shedewuri umutware w'Abarubeni, ni we watuye amaturo.

31Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

32n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

33n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

34n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

35n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Elisuri mwene Shedewuri.

36Ku murambi wa gatanu, Shelumiyeli mwene Surishadayi umutware w'Abasimeyoni, ni we watuye amaturo.

37Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

38n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

39n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

40n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

41n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Shelumiyeli mwene Surishadayi.

42Ku murambi wa gatandatu, Eliyasafu mwene Deweli umutware w'Abagadi, ni we watuye amaturo.

43Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

44n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

45n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

46n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

47n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Eliyasafu mwene Deweli.

48Ku murambi wa karindwi, Elishama mwene Amihudi umutware w'Abefurayimu, ni we watuye amaturo.

49Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigeze kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

50n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

51n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

52n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

53n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Elishama mwene Amihudi.

54Ku murambi wa munani, Gamaliyeli mwene Pedasuri umutware w'Abamanase, ni we watuye amaturo.

55Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

56n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

57n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

58n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

59n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Gamaliyeli mwene Pedasuri.

60Ku murambi wa cyenda, Abidani mwene Gideyoni umutware w'Ababenyamini, ni we watuye amaturo.

61Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

62n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

63n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

64n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

65n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Abidani mwene Gideyoni.

66Ku murambi wa cumi, Ahiyezeri mwene Amishadayi umutware w'Abadani, ni we watuye amaturo.

67Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

68n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

69n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

70n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

71n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Ahiyezeri mwene Amishadayi.

72Ku murambi wa cumi n'umwe, Pagiyeli mwene Okirani umutware w'Abashēri, ni we watuye amaturo.

73Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

74n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

75n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

76n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

77n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Pagiyeli mwene Okirani.

78Ku murambi wa cumi n'ibiri, Ahira mwene Enani umutware w'Abanafutali, ni we watuye amaturo.

79Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuye ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,

80n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,

81n'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'umwana w'intama w'isekurume utaramara umwaka ho ibitambo byo koswa,

82n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,

83n'amapfizi abiri n'amasekurume y'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurume batanu bataramara umwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Ahira mwene Enani.

84Ayo ni yo yari amaturo y'abatware b'Abisirayeli yo kwezwa kw'igicaniro ku munsi cyasīgiwe: amasahani y'ifeza cumi n'abiri, n'inzabya z'ifeza cumi n'ebyiri, n'udukombe tw'izahabu cumi na tubiri.

85Kuremēra kw'isahani y'ifeza yose kwari shekeli ijana na mirongo itatu, uk'urwabya rwose kwari shekeli mirongo irindwi. Ifeza z'ibyo bintu zose ziremēra shekeli ibihumbi bibiri na magana ane zigezwe ku y'Ahera.

86Kandi utwo dukombe tw'izahabu twuzuye imibavu, kamwe karemēra shekeli cumi bityo bityo, zigezwe ku y'Ahera. Izahabu z'utwo dukombe zose ziremēra shekeli ijana na makumyabiri.

87Amatungo yose y'ibitambo byo koswa yari ibimasa cumi na bibiri, n'amasekurume y'intama cumi n'abiri, n'abana b'intama b'amasekurume bataramara umwaka cumi na babiri, byatambanywe n'amaturo y'ifu yo kuri byo; amasekurume y'ihene yo gutambirwa ibyaha yari cumi n'abiri.

88Amatungo yose y'ibitambo by'uko bari amahoro yari amapfizi makumyabiri n'ane, n'amasekurume y'intama mirongo itandatu n'ay'ihene mirongo itandatu, n'abana b'intama b'amasekurume bataramara umwaka mirongo itandatu. Ayo ni yo yari amaturo yo kwezwa kw'igicaniro kimaze gusīgwa.

89Mose yinjiye mu ihema ry'ibonaniro kuvugana n'Uwiteka, yumva ijwi rimubwira rituruka hejuru y'intebe y'ihongerero yo ku isanduku y'Ibihamya, hagati ya ba bakerubi bombi. Avugana n'Uwiteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help