1 Samweli 14 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yonatani anesha ingabo z'Abafilisitiya

1Bukeye Yonatani mwene Sawuli abwira umuhungu wamutwazaga intwaro ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cy'Abafilisitiya hakurya.” Ariko ntiyabibwira se.

2Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi y'igiti cy'umukomamanga i Miguroni, ari kumwe n'abantu nka magana atandatu.

3(Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli umutambyi w'Uwiteka w'i Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye.

4Kandi hagati y'iyo nzira nyabagendwa, aho Yonatani yashakaga kunyura ngo agere ku gihome cy'Abafilisitiya, hari igitare gishongoje mu ruhande rumwe n'ikindi mu rundi ruhande, kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi cyitwaga Sene.

5Igitare kimwe cyari gihagaze ikasikazi hateganye n'i Mikimashi, ikindi ikusi hateganye n'i Geba.

6Yonatani abwira uwo muhungu wari umutwaje intwaro ze ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.”

7Umutwaje intwaro aramusubiza ati “Kora ibiri mu mutima wawe byose, hindukira dore ndi kumwe nawe, ndakora icyo umutima wawe wibwira.”

8Yonatani aravuga ati “Nuko rero twambuke tujye muri abo bagabo twigaraganze,

9nibatubwira bati ‘Nimuhame aho tuhabasange’, maze tuhahagarare twe kuzamuka ngo tubasange.

10Ariko nibavuga bati ‘Nimuze hano’, turaherako tuzamuke kuko Uwiteka ari bube abatugabije, kandi icyo ni cyo kitubera ikimenyetso.”

11Nuko bombi bigaraganza ku banyagihome b'Abafilisitiya. Abafilisitiya bababonye baravuga bati “Dore Abaheburayo basesurutse mu myobo bari bihishemo.”

12Abanyagihome baherako babwira Yonatani n'umutwaje intwaro bati “Nimuzamuke tubone icyo tubereka.”

Nuko Yonatani abwira umutwaje intwaro ati “Nkurikira, kuko Uwiteka abatanze mu maboko y'Abisirayeli.”

13Nuko Yonatani yuriza amaboko n'amaguru, n'umutwaje intwaro amuri inyuma. Maze abanyagihome bagwa imbere ya Yonatani n'umutwaje intwaro, na we abicamo amukurikiye.

14Muri urwo rugamba rwa mbere rwa Yonatani n'umutwaje intwaro, bicamo abantu nka makumyabiri mu kibanza gito nk'igice cy'umurima.

15Maze mu rugerero hacika igikuba no mu misozi no mu bantu bose, abanyagihome na ba banyazi na bo bahinda umushitsi. Isi yose ihinda umushitsi, habaho umushitsi mwinshi cyane.

Sawuli agusha Abisirayeli isari

16Abarinzi ba Sawuli b'i Gibeya y'i Bubenyamini babirabutswe, babona inteko zishoka inkungugu zinyuranamo.

17Maze Sawuli abwira abantu bari kumwe na we ati “Nimubare abantu murebe ko hari uwacu watuvuyemo.” Bamaze kubara basanga Yonatani n'umutwaje intwaro batabarimo.

18Sawuli abwira Ahiya ati “Zana hano isanduku y'Imana.” (Kuko muri iyo minsi isanduku y'Imana yabaga mu Bisirayeli.)

19Ubwo Sawuli yavuganaga n'umutambyi, urusaku rwari mu rugerero rw'Abafilisitiya ruriyongeranya. Sawuli abwira umutambyi ati “Kuraho ukuboko kwawe.”

20Nuko Sawuli n'abantu bari kumwe na we bose baraterana bajya mu ntambara, basanga bacumitana inkota, umuntu wese na mugenzi we, baratatana cyane.

21Kandi hari Abaheburayo babanaga n'Abafilisitiya nk'ubwa mbere bavuye mu gihugu cyose gihereranye n'aho, bakajya mu rugerero rwabo. Na bo barahindukira bifatanya n'Abisirayeli bari kumwe na Sawuli na Yonatani.

22Kandi Abisirayeli bari bihishe mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu bumvise ko Abafilisitiya bahunze, na bo babakurikirana muri iyo ntambara.

23Uko ni ko Uwiteka yakijije Abisirayeli uwo munsi. Hanyuma urugamba rwunamukana i Betaveni.

24Maze uwo munsi Abisirayeli bararuha. Ariko Sawuli yari yarahije abantu aravuga ati “Havumwe umuntu wese ugira icyo arya butaragoroba, ntaramara guhōra ababisha banjye.” Nuko nta n'umwe muri bo wagize icyo arya.

25Maze abantu bose bagera mu ishyamba, hari ubuki hasi.

26Bageze mu ishyamba basanga ubuki bushonga, ariko ntihagira umuntu wese ukoza intoki ze ku munwa, kuko batinyaga kurenga indahiro.

27Ariko Yonatani we, ubwo se yarahizaga abantu ntarakumva. Ni cyo cyatumye arambura inkoni yitwaje, ayikoza mu ngabo z'ubuki, abuhanaguza urutoki aratamira, nuko amaso ye arahweza.

28Maze umwe mu bantu aramubwira ati “So yihanangirije abantu arabarahiza ngo ‘Ugire icyo arya uyu munsi, navumwe.’ ” Nuko abantu bagwa isari.

29Maze Yonatani aravuga ati “Data yagiriye abantu nabi. Nimurore namwe uko amaso yanjye ahwejejwe n'uko numvise kuri ubwo buki.

30Uyu munsi iyaba abantu bariye ku masahu banyaze ababisha babo bagahaga, none tuba twarushijeho kwica Abafilisitiya.”

31Maze uwo munsi bica Abafilisitiya, uhereye i Mikimashi ukageza kuri Ayaloni, ariko abantu bari baguye isari cyane.

32Baherako biyahura mu minyago, banyaga intama n'inka n'inyana, bazisogotera hasi baziryana amaraso.

33Itang 9.4; Lewi 7.26-27; 17.10-14; 19.26; Guteg 12.16,23; 15.23 Maze babibwira Sawuli bati “Dore abantu bacumuye ku Uwiteka kuko baryanye inyama n'amaraso.”

Arababwira ati “Mwariganije. Nimumpirikire ibuye ry'igitare, murinzanire nonaha.”

34Maze Sawuli aravuga ati “Nimukwire mu bantu bose mubabwire muti ‘Umuntu wese anzanire inka cyangwa intama ye’, muzīcire hano muzirireho, mwe gucumura ku Uwiteka muryanye amaraso.” Nuko muri iryo ijoro umuntu wese azana inka ye, bazicira aho.

35Maze Sawuli yubakira Uwiteka igicaniro. Icyo gicaniro ni cyo cya mbere yubakiye Uwiteka.

Abantu bakiza Yonatani amaboko ya Sawuli

36Nuko Sawuli aravuga ati “Nimuze tumanuke dukurikire Abafilisitiya iri joro, turare tubanyaga twe gusiga n'umwe.”

Baramusubiza bati “Kora uko ushaka kose.”

Maze umutambyi arababwira ati “Nimwigire hano twegere Imana.”

37Sawuli agisha Imana inama ati “Mbese nkurikire Abafilisitiya, urabatanga mu maboko y'Abisirayeli?” Ariko uwo munsi ntiyamusubiza.

38Maze Sawuli aravuga ati “Nimunyegere batware mwese, murebe mwitegereze icyaha cyakozwe uyu munsi icyo ari cyo.

39Mbarahiye Uwiteka ujya akiza Isirayeli, naho yaba umwana wanjye Yonatani, arapfa nta kabuza.” Ariko ntihagira umuntu wo muri abo bose ugira icyo amusubiza.

40Maze abwira Abisirayeli bose ati “Nimujye uruhande rumwe, nanjye n'umuhungu wanjye Yonatani turajya mu rundi.”

Abantu basubiza Sawuli bati “Kora uko ushaka.”

41 Kub 27.21; 1 Sam 28.6 Sawuli abwira Uwiteka Imana ya Isirayeli ati “Erekana ukuri.” Maze ubufindo bwerekana Yonatani na Sawuli. Nuko abantu barakira.

42Sawuli arongera aravuga ati “Nuko nimudufindire jye n'umuhungu wanjye Yonatani.” Bwerekana Yonatani.

43Sawuli aherako abwira Yonatani ati “Mbwira icyo wakoze.”

Yonatani aramubwira ati “Koko nakojeje umutwe w'inkoni nari nitwaje mu mushonge w'ubuki ndumva, none rero nkwiriye gupfa.”

44Sawuli aravuga ati “Yonatani, nudapfa Imana ibimpore, ndetse bikabije.”

45Ariko abantu babwira Sawuli bati “Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka uhoraho, ntihazagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n'Imana.” Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa.

46Nuko Sawuli arizamukira arorera gukurikira Abafilisitiya, n'Abafilisitiya na bo basubira iwabo.

47Sawuli amaze kwima ingoma ya Isirayeli, arwana n'ababisha be bose impande zose, Abamowabu n'Abamoni n'Abanyedomu n'abami b'i Soba n'Abafilisitiya, arabībasira aho yaganaga hose.

48Aba intwari anesha Abamaleki, akiza Abisirayeli amaboko y'ababanyagaga.

49Kandi bene Sawuli ni aba: Yonatani na Ishivi na Malikishuwa. Amazina y'abakobwa be bombi, uwa mbere ni Merabu na murumuna we Mikali.

50Kandi muka Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimāsi. Kandi umugaba w'ingabo ze yitwaga Abuneri mwene Neri, se wabo wa Sawuli.

51Kandi Kishi ari we se wa Sawuli, na Neri se wa Abuneri ni bene Abiyeli.

52Ku ngoma ya Sawuli yose, habaho umurwano mwinshi cyane n'Abafilisitiya. Nuko Sawuli iyo yabonaga umuntu wese w'imbaraga cyangwa w'intwari, yaramuhakaga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help