1Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami w'u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yaje azanye n'ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba.
2Mu mwaka wa cumi n'umwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako, umurwa wacitsemo icyuho.
3Bamaze kuwuhindūra, ibikomangoma byose by'umwami w'i Babuloni biwinjiramo, byicara mu irembo ryo hagati. Amazina yabyo ni Nerugali Shareseri na Samugarinebo, na Sarusekimu na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n'ibindi bikomangoma byose by'umwami w'i Babuloni.
4Nuko Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ingabo zose babibonye baherako barahunga, bava mu murwa nijoro banyura mu nzira yo mu murima w'umwami, ku irembo ryo hagati y'inkike zombi. Umwami ubwe awuvamo ahunga, ajya aherekeye mu Araba.
5Ariko ingabo z'Abakaludaya zirabakurikira zifatira Sedekiya mu bibaya by'i Yeriko, zimaze kumufata zimushyira Nebukadinezari umwami w'i Babuloni ari i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, maze amucira urubanza.
6Nuko umwami w'i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye i Ribula, maze umwami w'i Babuloni yica n'imfura zose z'i Buyuda.
7Kandi anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu ngo amujyane i Babuloni.
8Kandi Abakaludaya batwika ingoro y'umwami n'amazu ya rubanda, basenya n'inkike z'i Yerusalemu.
9Maze Nebuzaradani umutware w'abarinzi ajyana abantu basigaye mu murwa ari imbohe, n'impunzi zamucikiyeho n'abarokotse mu bantu bari basigaye.
10Ariko Nebuzaradani umutware w'abarinzi asiga mu gihugu cy'u Buyuda abantu b'abinazi batagira icyo bafite, abaha inzabibu hamwe n'imirima.
11Nuko Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, ategeka Nebuzaradani umutware w'abarinzi ibya Yeremiya ati
12“Umujyane, umumenye ntugire icyo umutwara, ahubwo icyo azakubwira abe ari cyo uzamukorera.”
13Nuko Nebuzaradani umutware w'abarinzi na Nebushazibani na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n'abatware bakomeye b'umwami w'i Babuloni bose,
14batuma gukura Yeremiya mu rugo rw'inzu y'imbohe, bamushyira Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo bamuheke bamusubize iwe. Nuko ageze mu bantu baho arahatura.
15Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ubwo yari abohewe mu rugo rw'inzu y'imbohe riti
16“Genda ubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza, kandi uzabireba uwo munsi bisohoye.
17Ariko wowe ho kuri uwo munsi nzagukiza, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntuzatangwa mu maboko y'abantu utinya.
18Ni ukuri nzagukiza kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo ubugingo bwawe uzabutabarura, kuko wanyiringiye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.