1Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musozi w'i Gilibowa.
2Abafilisitiya basendekereza Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.
3Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane.
4Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho.
5Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa.
6Uko ni ko Sawuli yatanze, n'abahungu be uko ari batatu, n'abo mu nzu ye bose bagwa hamwe.
7Maze Abisirayeli bari mu kibaya bose babonye ko abandi bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, bata imidugudu yabo barahunga.
8Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza abapfu, basanga Sawuli n'abahungu be baraguye ku musozi w'i Gilibowa.
9Baramucuza bajyana igihanga cye n'intwaro ze, batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bazamamaze izo nkuru ku bigirwamana byabo no mu bantu babo.
10Intwaro ze bazishyira mu ngoro y'imana zabo, igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni.
11Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose,
12ab'intwari bose barahaguruka, bakurayo intumbi ya Sawuli n'intumbi z'abahungu be bazizana i Yabeshi, bahamba amagufwa yabo munsi y'umwela w'i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.
13 Lewi 19.31; 20.6; 1 Sam 13.8-14; 15.1-24; 20.6; 28.7-8 Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye ku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry'Uwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze,
14ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.