1Uwiteka, igitare cyanjye ahimbazwe,
Wigishe amaboko yanjye kurasana,
N'intoki zanjye kurwana.
2Ni we mboneramo imbabazi,
Kandi ni igihome kinkingira.
Ni igihome kirekire kinkingira n'umukiza wanjye,
Ni ingabo inkingira n'uwo niringira,
Ni we ungomÅrera ubwoko bwanjye ngo mbutegeke.
3
N'abakobwa bacu bamere nk'amabuye akomeza impfuruka,
Abajwe nk'uko babaza amabuye arimbisha inyumba.
13Ngo ibigega byacu byuzure,
Birimo imyaka y'imbuto zose,
Intama zacu zibyarire ibihumbi n'inzovu mu rwuri rwacu.
14Ngo amapfizi yacu agire imitwaro iremereye,
Ngo he kugira abatwaranira mu byuho,
Cyangwa abasohoka kurwana.
Kandi mu nzira zacu he kuba umuborogo.
15Hahirwa ubwoko bumera butyo,
Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.