Gutegeka kwa kabiri 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Urubyiruko rw'Abisirayeli bigishwa ibya Sinayi

1None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko n'amateka mbigisha, muyitondere kugira ngo mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibaha mugihindūre.

2Ibyah 22.18-19 Ntimukōngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubone kwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yanyu mbategeka.

3Kub 25.1-9 Amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe n'ibya Bāli y'i Pewori, kuko Uwiteka Imana yanyu yarimbuye abantu bose bakurikije ibya Bāli y'i Pewori, ikabakura hagati muri mwe.

4Ariko mwebweho, abifatanije n'Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.

5Dore mbigishije amategeko n'amateka uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugira ngo abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindūra.

6Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari ko ubwenge bwanyu n'ubuhanga bwanyu mu maso y'amahanga azumva ayo mategeko yose, akavuga ati “Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw'ubwenge n'ubuhanga.”

7Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nk'uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje?

8Kandi ni ishyanga rikomeye ki rifite amategeko n'amateka atunganye, ahwanye n'aya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi?

9Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n'abazukuru bawe.

10Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere y'Uwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati “Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n'abana babo.”

11 Kuva 19.16-18; Heb 12.18-19 Namwe mwigira hafi, muhagarara hepfo y'uwo musozi waka umuriro ugera mu ijuru hagati, ubaho n'umwijima n'igicu n'umwijima w'icuraburindi.

12Uwiteka ababwira ari hagati muri uwo muriro, mwumva ijwi rivuga amagambo ariko ntimwagira ishusho mureba, mwumva ijwi risa.

13Kuva 31.18; 34.28; Guteg 9.10 Ababwira isezerano rye abategeka kurisohoza. Ni ryo ya mategeko cumi, ayandika ku bisate by'amabuye bibiri.

14Kuva 21.1 Nanjye Uwiteka antegeka muri icyo gihe kubigisha amategeko n'amateka, kugira ngo muzayitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra.

15Nuko murinde imitima yanyu cyane, kuko mutagize ishusho mureba ku munsi Uwiteka yababwiriraga kuri Horebu, ari hagati mu muriro.

16Kuva 20.4; Lewi 26.1; Guteg 5.8; 27.15 Mwe kwiyonona ngo mwiremere igishushanyo kibajwe gishushanijwe mu ishusho yose, igishushanyo cy'ikigabo cyangwa cy'ikigore,

17Rom 1.23 igishushanyo cy'inyamaswa cyangwa icy'itungo cyose kiri ku butaka, cyangwa icy'ikiguruka mu kirere cyose,

18cyangwa icy'igikururuka hasi cyose, cyangwa icy'ifi yose yo mu mazi yo hepfo y'ubutaka.

19Kandi rinda umutima wawe kugira ngo nurarama ukareba izuba n'ukwezi n'inyenyeri, ibiri mu ijuru byinshi byose we kureshywa ngo wikubite imbere yabyo ubisenge, kandi ari byo Uwiteka Imana yawe yagabanije amahanga yose yo munsi y'ijuru hose.

20Kuva 19.5; Guteg 7.6; 14.2; 26.18; Tito 2.14; 1 Pet 2.9 Ariko mwebweho, Uwiteka yarabajyanye abakura muri rya tanura ryubakishijwe icyuma, ni ryo Egiputa kugira ngo mumubere ubwoko bwa gakondo, uko muri na bugingo n'ubu.

21Kub 20.12 Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu, arahira yuko ntazambuka Yorodani ngo njye mu gihugu cyiza, Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo,

22ahubwo ko nkwiriye gupfira muri iki gihugu, ko ntakwiriye kwambuka Yorodani, ariko mwebweho muzambuka muhindūre icyo gihugu cyiza.

23Mwirinde mwe kwibagirwa isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu yasezeranye namwe, ngo mwiremere igishushanyo kibajwe mu ishusho y'ikintu cyose Uwiteka Imana yawe yakubujije.

24Heb 12.29 Kuko Uwiteka Imana yawe ari umuriro ukongora, ari Imana ifuha.

25Ubwo muzaba mubyaye abana n'abuzukuru, mukaba mumaze igihe kirekire muri icyo gihugu, nimwiyonona mukarema igishushanyo kibajwe mu ishusho y'ikintu cyose, mugakora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi mukayirakaza,

26uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja, yuko muzarimbuka vuba, mukarangira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra, ntimuzakimaramo igihe kirekire, ahubwo muzarimbuka rwose.

27Guteg 28.36 Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga, muzasigara muri bake mu mahanga Uwiteka azabimuriramo.

28Muzakorerayo imana zabajwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye, zitareba, zitumva, zitarya, zitanukirwa.

29Yer 29.13 Ariko niba uzashakirayo Uwiteka Imana yawe, uzayibona nuyishakisha umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose.

30Nugira ibyago, ibyo byose bikaba bikujeho, mu minsi izaza kera uzahindukirira Uwiteka Imana yawe uyumvire,

31kuko Uwiteka Imana yawe ari Imana y'inyebambe, ntizakureka, ntizakurimbura pe, ntizibagirwa isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu.

32Wibaze iby'ibihe byashize byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho umuntu mu isi, kandi uhereye ku mpera y'isi ukageza ku yindi mpera yayo, yuko higeze kubaho igihwanye n'iki kintu gikomeye, cyangwa ko humvikanye igihwanye na cyo.

33Mbese hariho ubwo abantu bumvise ijwi ry'Imana ivuga iri hagati mu muriro, nk'uko wowe uryumvise bakabaho?

34Cyangwa higeze kuba imana yageragereje kwijyanira ishyanga, irikuje hagati y'irindi ibigerageresho n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'intambara n'amaboko menshi n'ukuboko kurambutse n'ibiteye ubwoba bikomeye, bihwanye n'ibyo Uwiteka Imana yanyu yabakorereye muri Egiputa mu maso yanyu?

35Mar 12.32 Ni wowe werekewe ibyo kugira ngo umenye yuko Uwiteka ari we Mana, ari nta yindi keretse yo.

36Mu ijuru ijwi ryayo ryaturutseyo, irikumvishiriza kugira ngo ikwigishe. Mu isi yakwerekeyeyo umuriro wayo mwinshi, wumva amagambo yayo yaturutse hagati muri wo.

37Kuko yakundaga ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye itoranya urubyaro rwabo ikagukūza muri Egiputa imbaraga zayo nyinshi, ubwayo iri kumwe nawe.

38Yagukuriyeyo kwirukana imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi, akurusha amaboko, no kukujyana mu gihugu cyabo akakiguha ho gakondo, uko kiri n'uyu munsi.

39Nuko uyu munsi menya iki ugishyire mu mutima wawe, yuko Uwiteka ari we Mana mu ijuru no mu isi, nta yindi.

40Kandi ujye witondera amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, kugira ngo ubone ibyiza wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, uhore iteka ryose mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.

41 Yos 20.8-9 Maze Mose arobanura imidugudu itatu hakurya ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba,

42yo guhungirwamo na gatozi wishe undi atabyitumye, adasanzwe amwanga, ngo ahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho.

43Iyo ni Beseri iri mu butayu bwo mu kibaya, y'ubuhungiro bw'Abarubeni, n'i Ramoti iri i Galeyadi ngo ibe ubw'Abagadi, n'i Golani iri Bashani ngo ibe ubw'Abamanase.

44Aya ni yo mategeko Mose yashyize imbere y'Abisirayeli.

45Ibi ni byo Bihamya n'amategeko n'amateka, Mose yabwiye Abisirayeli ubwo bavaga muri Egiputa,

46bari hakurya ya Yorodani mu gikombe ahateganye n'i Betipewori, cyo mu gihugu cya Sihoni umwami w'Abamori waturaga i Heshiboni, uwo Mose n'Abisirayeli batsinze ubwo bavaga mu Egiputa

47bagahindūra igihugu cye n'icya Ogi, umwami w'i Bashani. Abo ni bo bami b'Abamori bombi bari hakurya ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba.

48Nuko bahindūra ibihugu byabo bihereye kuri Aroweri, iri mu mutwe w'igikombe cyo kuri Arunoni, bikageza ku musozi wa Siyoni, ari wo Herumoni,

49no muri Araba hose ho hakurya ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba, bikageza ku nyanja yo muri Araba yo hepfo y'agacuri ka Pisiga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help