Zaburi 42 - Kinyarwanda Protestant Bible

IGICE CYA KABIRI(Zab 42—72)

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge.

2Nk'uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi,

Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.

3Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho,

Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y'Imana?

4Amarira yanjye ni yo yambereye nk'ibyokurya ku manywa na nijoro,

Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati

“Imana yawe iri hehe?”

5Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima,

Ubwo najyanaga n'abantu benshi,

Nkabajyana mu nzu y'Imana,

Tugendana ijwi ry'ibyishimo n'ishimwe,

Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru.

6Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?

Ni iki gitumye umpagararamo?

Ujye utegereza Imana,

Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo.

7Mana yanjye, umutima wanjye urihebye,

Ni cyo gituma nkwibukira mu gihugu cya Yorodani,

No ku misozi ya Herumoni, no ku musozi wa Mizari.

8Imyuzure ihamagaranisha guhorera kw'insumo zawe,

Ibigogo byawe n'umuraba wawe byose birandengeye.

9Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa,

Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye,

Ni yo nasengeshaga Imana y'ubugingo bwanjye.

10Nzabaza Imana igitare cyanjye nti

“Ni iki gitumye unyibagirwa?

Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye?”

11Abanzi banjye bameze nk'inkota iri mu magufwa yanjye,

Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati

“Imana yawe iri hehe?”

12Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?

Ni iki gitumye umpagararamo?

Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima,

Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help