Zaburi 18 - Kinyarwanda Protestant Bible

1

2Ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye.

3Uwiteka ni igitare cyanjye n'igihome cyanjye kinkingira n'umukiza wanjye,

Ni Imana yanjye n'urutare rwanjye rukomeye,

Ni we nzahungiraho,

Ni we ngabo inkingira n'ihembe ry'agakiza kanjye,

Ni igihome cyanjye kirekire.

4Nzajya nambaza Uwiteka ukwiriye gushimwa,

Ni bwo nzakizwa abanzi banjye.

5Ingoyi z'urupfu zarangose,

Imyuzure yo kurimbuka yanteye ubwoba.

6Ingoyi z'ikuzimu zantaye hagati,

Ibigoyi by'urupfu byantanze imbere.

7Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka,

Natakiye Imana yanjye,

Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo,

Ibyo natakiye imbere yayo biyinjira mu matwi.

8Maze isi iratigita ihinda umushyitsi,

Imfatiro z'imisozi na zo ziranyeganyega,

Zitigiswa n'uburakari bwayo.

9Umwotsi ucumba mu mazuru yayo,

Umuriro uva mu kanwa kayo uratwika,

Havamo n'amakara yaka.

10Imanura ijuru iramanuka,

Umwijima w'icuraburindi wari munsi y'ibirenge byayo.

11Iguruka ihetswe na kerubi,

Igurukishwa vuba n'amababa y'umuyaga.

12Umwijima iwugira ubwihisho kuba ihema ryayo riyigose,

Umwijima w'ibiremeshwa amazi,

Ibicu bikomeye byo mu ijuru.

13Ubwiza burabagirana buri imbere yayo butuma ibicu byayo bikomeye bigenda,

Hakagwa urubura n'amakara yaka.

14Kandi Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru,

Usumbabyose avuga ijwi rye,

Hagwa urubura n'amakara yaka.

15Arasa imyambi ye atātānya abanzi banjye,

Ni yo mirabyo myinshi arabirukana.

16Maze ubutaka bwo hasi y'amazi buraboneka,

Imfatiro z'isi ziratwikururwa,

Ku bwo guhana kwawe Uwiteka,

Ku bw'inkubi y'umwuka uva mu mazuru yawe.

17Ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata,

Ankura mu mazi y'isanzure.

18Ankiza umwanzi wanjye ukomeye,

N'abanyangaga kuko bandushaga amaboko.

19Bari bantanze imbere ku munsi w'amakuba yanjye,

Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo.

20Abinkuramo anshyira ahantu hagari,

Yankirije kuko yanyishimiraga.

21Uwiteka yangororeye ibikwiriye gukiranuka kwanjye,

Nk'uko amaboko yanjye atanduye ni ko yangiriye.

22Kuko nitondeye inzira z'Uwiteka,

Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye.

23Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye,

Kandi amategeko yayo ntayakuye imbere yanjye.

24Kandi nabanaga na yo ntungana,

Nirinze gukiranirwa kwanjye.

25Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye,

Ibikwiriye kutandura kw'amaboko yanjye mu maso ye.

26Ku munyambabazi uziyerekana nk'umunyambabazi,

Ku utunganye uziyerekana nk'utunganye.

27Ku utanduye uziyerekana nk'utanduye,

Ku kigoryi uziyerekana nk'ugoramye.

28Kuko uzakiza abacishijwe bugufi,

Ariko amaso yibona uzayasubiza hasi.

29Ni wowe ukongeza itabaza ryanjye,

Uwiteka Imana yanjye ni we umurikira umwijima wanjye.

30Kuko ari wowe umpa gutera umutwe w'ababisha,

Kandi ari Imana yanjye impa gusimbuka inkike z'igihome.

31Inzira y'Imana itungana rwose,

Ijambo ry'Uwiteka ryaravugutiwe,

Ni ingabo ikingira abamuhungiraho bose.

32Ni nde Mana itari Uwiteka?

Ni nde Gitare kitari Imana yacu?

33Ni yo Mana inkenyeje imbaraga,

Igatunganya inzira yanjye.

34 ntibabasha kubyuka,

Kandi baguye munsi y'ibirenge byanjye.

40Kuko wankenyereje imbaraga kurwana,

Abampagurukiye bakantera warabangomoreye.

41Watumye ababisha banjye bampa ibitugu,

Kugira ngo ndimbure abanyanga.

42Baratakambye ntihagira ubakiza,

Batakiye Uwiteka ntiyabasubiza,

43Maze mbasya nk'umukungugu utumurwa n'umuyaga,

Mbaribata nk'ibyondo byo mu nzira.

44Wankijije imirwano y'abantu,

Wangize umutware w'amahanga,

Ishyanga ntigeze kumenya ryarankoreye.

45Bumvise inkuru yanjye uwo mwanya baranyoboka,

Abanyamahanga barangomokeye baranshyeshya.

46Abanyamahanga babaye imihonge,

Bava mu bihome byabo bahinda imishyitsi.

47Uwiteka ahoraho,

Igitare cyanjye gihimbazwe,

Imana y'agakiza kanjye ishyirwe hejuru.

48Ni yo Mana impōrera,

Ikangomorera amahanga nkayatwara.

49Inkiza ababisha banjye,

Ni koko unshyira hejuru y'abampagurukira,

Unkiza umunyarugomo.

50 Rom 15.9 Ni cyo gituma Uwiteka nzagushima mu mahanga,

Ndirimba ishimwe ry'izina ryawe.

51Aha umwami yimitse agakiza gakomeye,

Agirira imbabazi uwo yasize,

Ni Dawidi n'urubyaro rwe iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help