Zaburi 138 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi ya Dawidi.

Ndagushimisha umutima wose,

Imbere y'ibigirwamana ndakuririmbira ishimwe.

2Ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera,

Nshimira izina ryawe imbabazi zawe n'umurava wawe,

Kuko washyirishije hejuru ijambo ryawe kurisohoza,

Ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringije.

3Umunsi nagutakiyeho waransubije,

Umpumurisha guha umutima wanjye imbaraga.

4Uwiteka, abami bo mu isi bose bazagushima,

Kuko bumvise amagambo yo mu kanwa kawe.

5Ni koko bazaririmba inzira z'Uwiteka,

Kuko icyubahiro cy'Uwiteka ari cyinshi.

6Kuko nubwo Uwiteka akomeye,

Yita ku bicisha bugufi n'aboroheje,

Ariko abibone abamenyera kure.

7Nubwo ngendera hagati y'amakuba n'ibyago uzanzura,

Uzaramburira ukuboko kwawe kurwanya umujinya w'abanzi banjye,

Ukuboko kwawe kw'iburyo kuzankiza.

8Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose,

Uwiteka, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose,

Ntureke imirimo y'intoki zawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help