Zaburi 9 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mutilabeni. Ni Zaburi ya Dawidi.

2Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose,

Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza.

3Ndakunezererwa ndakwishimira,

Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry'izina ryawe,

4Kuko abanzi banjye basubira inyuma,

Bagasitazwa bakarimburwa no mu maso hawe.

5Kuko wanciriye urubanza rukwiriye rutunganye,

Wicaye ku ntebe uca imanza zitabera.

6Wakangaye abanyamahanga,

warimbuye abanyabyaha,

Wasibanganije amazina yabo iteka ryose.

7Abanzi banjye bashizeho barimbutse iteka,

N'imidugudu yabo warayishenye,

No kwibukwa kwabo kwarabuze.

8Ariko Uwiteka yicara ari umwami iteka,

Yateguriye imanza intebe ye.

9Azacira abari mu isi imanza zitabera,

Azaha amahanga imanza z'ukuri.

10Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira,

Igihome kirekire kibakingira mu bihe by'amakuba.

11Abazi izina ryawe bazakwiringira,

Kuko wowe Uwiteka, utareka abagushaka.

12Muririmbire Uwiteka utuye i Siyoni,

Mumuvugirize impundu,

Mwamamaze mu mahanga imirimo yakoze.

13Kuko ūhōrera amaraso abibuka,

Atibagirwa gutaka kw'abanyamubabaro.

14Uwiteka umbabarire,

Reba umubabaro mbabazwa n'abanyanga,

Ni wowe unzamura ukankura ku marembo y'urupfu,

15Kugira ngo nerekanire ishimwe ryawe ryose,

Mu marembo y'umukobwa w'i Siyoni,

Kandi nzishimira agakiza kawe.

16Abanyamahanga baguye mu bushya bacukuye,

Mu kigoyi bateze ni ho ikirenge cyabo gifashwe.

17Uwiteka yimenyekanishije yashohoje iteka,

Ategesha umunyabyaha imirimo y'intoki ze nk'ikigoyi.

Higayoni; Sela.

18Abanyabyaha bazasubizwa ikuzimu,

Ni bo mahanga yose yibagirwa Imana.

19Kuko umukene atazibagirana iteka,

Kandi ibyiringiro by'abanyamubabaro bitazabura iteka.

20Uwiteka, haguruka abantu bē kunesha,

Amahanga acirweho iteka imbere yawe.

21Uwiteka ubatere ubwoba,

Amahanga yimenye ko ari abantu buntu.

Sela.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help