1 Ngoma 20 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 2 Sam 11.1 Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabarira, Yowabu ateza ingabo zikomeye igihugu cy'Abamoni aracyoreka, maze araza agota i Raba, ariko Dawidi asigara i Yerusalemu. Yowabu atsinda i Raba arahasenya. 2 Sam 12.26-31

2Dawidi yenda ikamba ry'umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y'izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y'igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu mutwe. Muri uwo mudugudu akuramo iminyago myinshi cyane.

3Akuramo n'abantu bo muri wo, abakereza inkero n'ibyuma biharura n'intorezo. Uko ni ko Dawidi yagenje imidugudu y'Abamoni yose, hanyuma Dawidi n'ingabo ze zose basubira i Yerusalemu.

4 2 Sam 21.15-22 Hanyuma y'ibyo habaho intambara y'Abafilisitiya i Gezeri. Muri iyo ntambara Sibekayi w'Umuhusha yica Sipayi wo mu bana b'igihanda, maze baraneshwa.

5 1 Sam 17.4-7 Bukeye hongera kuba intambara y'Abafilisitiya. Eluhanani mwene Yayiri yica Lahumi murumuna wa Goliyati w'Umugiti, uruti rw'icumu rye rwari rumeze nk'igiti kiboherwaho imyenda.

6Bukeye hongera kubaho intambara i Gati. Hari umugabo muremure cyane, wari ufite intoki n'amano byose ari makumyabiri na bine, ku kuboko hagiye habaho esheshatu no ku kirenge atandatu, kandi na we yabyawe na cya gihanda.

7Nuko asuzugura Abisirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica.

8Abo babyawe na cya gihanda cy'i Gati, batsembwa na Dawidi n'abagaragu be.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help