Yosuwa 18 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imiryango irindwi ituma intumwa zo kujya kureba uko bakebewe

1Nuko iteraniro ryose ry'Abisirayeli riteranira i Shilo bashingayo ihema ry'ibonaniro, igihugu kirabagomōkera.

2Kandi mu Bisirayeli hari hasigaye imiryango irindwi, itaragererwa igihugu ngo kibe gakondo yabo.

3Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugira ubute bwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruza yabahaye?

4Nuko nimutore abagabo batatu uko umuryango wose uri, mubanzanire mbohereze bagende igihugu bandika ingabano zacyo nk'uko gakondo y'imiryango iri, nibarangiza bazagaruke aho ndi.”

5Maze ati “Bazakigabanyemo karindwi: Abayuda bazaguma mu rugabano rwabo ikusi, n'Abayosefu bazaguma ahabo ikasikazi.

6Maze muzandike igihugu mo imigabane irindwi, nimurangiza muzanzanire urwo rwandiko hano, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y'Uwiteka Imana yacu.

7Abalewi ntibafite umugabane muri mwe, ahubwo ubutambyi bw'Uwiteka ni bwo gakondo yabo. N'Abagadi n'Abarubeni n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, ni ho Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye.”

8Nuko abo bantu barahaguruka baragenda, bakigenda bajya kwandika ingabano z'igihugu Yosuwa arabihanangiriza ati “Nimugende, mugende igihugu cyose mwandike ingabano zacyo maze muzagaruke aho ndi, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y'Uwiteka hano i Shilo.”

9Abo bantu baragenda, bagenda icyo gihugu bandika imigabane yacyo mu gitabo uko ari irindwi, bashyiraho n'imidugudu yaho. Maze basubirayo basanga Yosuwa mu ngerero z'i Shilo.

10Nuko Yosuwa abagabanisha ubufindo imbere y'Uwiteka i Shilo, agabanya Abisirayeli icyo gihugu nk'uko imiryango yabo iri.

Umugabane w'Ababenyamini

11Umugabane w'umuryango w'Ababenyamini uboneka nk'uko amazu yabo ari, kandi urugabano rwabo ruhera muri bene Yuda na bene Yosefu.

12Urugabano rw'ikasikazi rwaheraga kuri Yorodani, rukazamuka mu rugabano rw'i Yeriko rwerekeye ikasikazi, rukanyura mu gihugu cy'imisozi miremire iburengerazuba rukagarukira mu butayu bw'i Betaveni.

13Rugakomeza i Luzi (ari yo Beteli) mu rugabano rwaho rwerekeye ikusi, rukamanukira Atarotadara iruhande rw'umusozi ikusi y'i Betihoroni yo hepfo.

14Nuko rugeze ku ruhande rw'iburengerazuba rugakebereza aho rujya ikusi, uhereye ku musozi uteganye n'i Betihoroni ikusi, rukagarukira i Kiriyatibāli (ari yo Kiriyatiyeyarimu) umudugudu w'Abayuda. Urwo ni rwo rugabano rw'iburengerazuba.

15Urugabano rw'ikusi rugahera ku iherezo ry'i Kiriyatiyeyarimu rukagera iburengerazuba, rukagarukira ku isōko y'amazi ya Nefutowa.

16Maze rukamanukana mu iherezo ry'umusozi uteganye n'igikombe cya mwene Hinomu, aho gisāngānira mu gikombe cy'Abarafa ikasikazi, rukamanukana muri icyo gikombe cya Hinomu ruteganye n'Abayebusi ikusi, rukagera kuri Enirogeli.

17Bakaruzana batyo ikasikazi rukagarukira Enishemeshi, rukajya i Geliloti hakurya y'inzira izamuka kuri Adumimu, maze rukamanuka ku gitare cya Bohani mwene Rubeni,

18rukanyura iruhande ruteganye na Araba ikasikazi rukamanukana muri Araba,

19rukanyuraho rukagera mu ruhande rw'i Betihogula ikasikazi, kandi iherezo ryarwo riba ikigobe cy'Inyanja y'Umunyu ikasikazi, ikusi ya Yorodani. Urwo ni rwo rugabano rw'ikusi.

20Kandi Yorodani yabaye urugabano rwaho iburasirazuba. Iyo ni yo gakondo y'Ababenyamini nk'uko ingabano zayo zazengurutse, nk'uko amazu yabo ari.

21Kandi imidugudu y'umuryango w'Ababenyamini nk'uko amazu yabo ari ngiyi: Yeriko na Betihogula na Emekikesisi,

22na Betaraba na Semarayimu na Beteli,

23na Avimu na Para na Ofura,

24na Kefaramoni na Ofuni na Geba. Imidugudu ni cumi n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo.

25Gibeyoni na Rama na Bēroti,

26na Misipa na Kefira na Mosa,

27na Rekemu na Irupēli na Tarala,

28na Sela na Elefu na Yebusi (ari yo i Yerusalemu), na Gibeya na Kiriyati. Imidugudu ni cumi n'ine n'ibirorero byayo. Iyo ni yo gakondo y'Ababenyamini nk'uko amazu yabo ari.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help