Rusi 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

Rusi ahumba mu mirima ya Bowazi, amugirira neza

1Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w'umugabo we, umuntu ukomeye w'umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi.

2 isharira.” Yicarana n'abasaruzi, bamuha impeke zikaranze arazirya arahaga, arasigaza.

15Ahagurutse guhumba, Bowazi ategeka abahungu be ati “Ahumbe no hagati y'imiba ntimumucyahe.

16Kandi mumusohorere zimwe mu miganda muzisige azihumbe, ntimumuhane.”

17Nuko ahumba muri uwo murima ageza nimugoroba, ahura izo yahumbye ziba incuro imwe n'umucagate bya sayiri.

18Arazikorera ajya mu mudugudu. Nyirabukwe abona izo yahumbye, kandi akura mu gikondorero ibyo yashigaje arabimuha.

19Nyirabukwe aramubaza ati “Wahumbye mu kwa nde uyu munsi? Wakoze he? Hahiriwe uwakwitayeho!”

Asobanurira nyirabukwe nyir'umurima yakorereyemo, aramubwira ati “Nyir'umurima nakozemo uyu munsi yitwa Bowazi.”

20 Lewi 25.25 Nawomi abwira umukazana we ati “Uwo mugabo ahiriwe ku Uwiteka, utarorereye kugirira neza abakiriho na ba nyakwigendera.” Nawomi arongera aramubwira ati “Uwo mugabo ni mwene wacu wa bugufi, umwe mu bacunguzi bacu.”

21Rusi Umumowabukazi aramubwira ati “Ni koko yambwiye ati ‘Ujye ugumana n'abahungu banjye ugeze aho bazarangiriza umusaruro wanjye wose.’ ”

22Nawomi abwira Rusi umukazana we ati “Mukobwa wanjye, ni byiza kujyana n'abaja be, be kugusanga mu murima w'undi.”

23Nuko akajya aguma bugufi bw'abaja ba Bowazi, akajya ahumba ageza aho barangirije gusarura sayiri n'ingano, kandi abana na nyirabukwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help