1Uwiteka abwira Mose ati
2“Bwira Aroni n'abana be bitandukanye n'ibyera Abisirayeli banyereza, be gusuzuguza izina ryanjye ryera. Ndi Uwiteka.
3Ubabwire uti: Umuntu wese wo mu rubyaro rwanyu mu bihe byanyu byose, uzegera ibyera Abisirayeli bereje Uwiteka agihumanye, uwo muntu azakurweho ave imbere yanjye. Ndi Uwiteka.
4“Umuntu wese wo mu rubyaro rwa Aroni ubembye cyangwa uninda, ntarye ku byera atarahumanuka. Kandi ukoze ku muntu wese cyangwa ku kintu cyose cyahumanijwe n'intumbi, cyangwa ku muntu uvuwemo n'intanga ze,
5cyangwa ukoze ku gikururuka cyose cyamuhumanya, cyangwa ku muntu wamuhumanisha guhumana k'uburyo bwose,
6ukoze ku bimeze bityo azaba ahumanye ageze nimugoroba, ntakarye ku byera ariko yiyuhagire.
7Izuba nirirenga azaba ahumanutse abone kurya ku byera, kuko ari ibyokurya bye.
8Intumbyi n'ikirīra ntakabirye ngo abyiyandurishe. Ndi Uwiteka.
9“Ni cyo gituma bakwiriye kwitondera umurimo nabarindishije kugira ngo utabazanira icyaha, ukabicisha kuko bawononnye. Ndi Uwiteka ubeza.
Amategeko y'abatari abatambyi barya ku byera10“Utari uwo mu batambyi ntakarye ku cyera, umushyitsi wo mu nzu y'umutambyi cyangwa umukorerera ibihembo ntibakarye ku cyera.
11Ariko umutambyi nagura umuntu ifeza, uwo ajye akiryaho, n'abavukiye mu rugo rwe bajye barya ku byokurya bye.
12Kandi umukobwa w'umutambyi narongorwa n'utari uwo mu batambyi, ntakarye mu byera byatuwe bikererezwa.
13Ariko umukobwa w'umutambyi niba ari umupfakazi, cyangwa yarasenzwe ntagire umwana, akaba igishubaziko agasubira mu nzu ya se nk'uko yari ari mu bwana bwe, ajye arya ku byokurya bya se, ariko ntihakagire utari uwo mu batambyi ubiryaho.
14“Umuntu narya ku cyera atabizi, arihe umutambyi ikingana n'icyera yariye, yongereho igice cyacyo cya gatanu.
15Kandi abatambyi ntibakonone ibyera byatuwe n'Abisirayeli, ibyo berereje Uwiteka
16ngo babashyirisheho gukiranirwa kuzana urubanza nibarya ibyera byabo, kuko ndi Uwiteka ubeza.”
Inenge ziburisha amatungo gutambwa17Uwiteka abwira Mose ati
18“Bwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose uti: Umuntu wo mu nzu ya Isirayeli wese, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uzatambira Uwiteka igitambo cyo koswa, naho waba umuhigo ahigura, cyangwa ari icyatambishwa n'umutima ukunze,
19azende ikimasa cyangwa isekurume y'intama cyangwa iy'ihene kidafite inenge, kugira ngo yemerwe.
20Guteg 17.1 Ariko igifite inenge cyose ntimukagitambe, kuko kizababera igitambo kitakwemerwa.
21Kandi umuntu wese natambira igitambo cy'uko ari amahoro ngo ahigure umuhigo, cyangwa agitambishwa n'umutima ukunze, naho cyaba icyo mu bushyo cyangwa icyo mu mikumbi gitungane rwose kibone kwemerwa, ntikikagire inenge kibaho.
22Impumyi cyangwa ikivune cyangwa ikivuyeho urugingo, cyangwa ikirwaye ibisebe cyangwa ikirwaye ibisa n'ubuheri n'ibikoko ntimukabitambire Uwiteka, ntimukabigire ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorerwa n'umuriro ku gicaniro.
23Ikimasa cyangwa umwana w'intama gifite urugingo rw'ikirenga cyangwa rugufi, wemererwa kugitambishwa n'umutima ukunze, ariko ntikizemerwa ngo ugihiguze umuhigo.
24Igifite amabya yahombanye cyangwa yamenetse, cyangwa yajanjaguritse cyangwa yashahuwe ntimukagitambire Uwiteka, ntimuzagenzereze mutyo mu gihugu cyanyu.
25“No ku munyamahanga ntimukemere ikimeze gityo cyose, ngo mugitambe ho ibyokurya by'Imana yanyu, kuko ubusembwa bwabyo bubiriho, bifite inenge, ntibyababera ibitambo byemerwa.”
Andi mategeko y'ibitambo26Uwiteka abwira Mose ati
27“Inka cyangwa intama cyangwa ihene nivuka ijye yonkeshwa iminsi irindwi, uhereye ku munsi wa munani izemerwa ko itambirwa Uwiteka igakongorwa n'umuriro.
28Naho yaba inka cyangwa intama, ntimukazibagane n'izazo ku munsi umwe.
29Kandi nimutambira Uwiteka igitambo cy'ishimwe, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa.
30Ku munsi cyatambiweho, abe ari wo mukirya, ntimukagire icyo musigaza ngo kirare. Ndi Uwiteka.
31“Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye muyumvire. Ndi Uwiteka.
32Ntimugasuzuguze izina ryanjye ryera, kugira ngo nerezwe hagati mu Bisirayeli. Ndi Uwiteka ubeza,
33wabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.