1
2Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye!
Abangomeye ni benshi.
3Benshi baramvuga bati
“Nta gakiza afite ku Mana.”
Sela.
4Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira,
Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye.
5Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,
Na we akansubiza ari ku musozi we wera.
Sela.
6Nararyamaga ngasinzira,
Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira.
7Sinzatinya abantu inzovu nyinshi,
Bangoteye impande zose kugira ngo bantere.
8Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza,
Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni,
Waciye amenyo y'abanyabyaha.
9Agakiza kabonerwa mu Uwiteka,
Umugisha utanga ube ku bantu bawe.
Sela.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.