1Twicaraga ku migezi y'i Babuloni,
Tukarira twibutse i Siyoni.
2Ku biti bimera iruhande rw'amazi yo hagati y'i Babuloni,
Twari tumanitseho inanga zacu.
3Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu,
Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati
“Nimuturirimbire ku ndirimbo z'i Siyoni.”
4Twaririmbira dute indirimbo y'Uwiteka mu mahanga?
5Yerusalemu, ninkwibagirwa,
Ukuboko kwanjye kw'iburyo kwibagirwe gukora.
6Ururimi rwanjye rufatane n'urusenge rw'akanwa kanjye,
Nintakwibuka,
Nintakunda i Yerusalemu,
Nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi.
7Uwiteka, ibukira abana ba Edomu,
Wa munsi w'i Yerusalemu.
Ni bo bavuze bati “Nimuhasenye,
Nimuhasenyane n'imfatiro zaho.”
8 Ibyah 18.6 Wa mukobwa w'i Babuloni we, utazabura kurimburwa,
Hazahirwa uzakwitura ibihwanye n'ibyo watugiriye.
9Hazahirwa uzafata abana bawe bato,
Akabahonda ku rutare.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.