1Ubwo amategeko ari igicucu cy'ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye.
2Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha,
3ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n'ibyo bitambo uko umwaka utashye.
4Erega ntibishoboka ko amaraso y'amapfizi n'ay'ihene akuraho ibyaha!
5
32Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y'intambara nyinshi mumaze kuvirwa n'umucyo,
33ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro n'abagirirwa batyo.
34Kuko mwababaranaga n'imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.
35Nuko rero ntimute ubushizi bw'ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.
36Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.
37 Hab 2.3-4 “Haracyasigaye igihe kigufi cyane,
Kandi uzaza ntazatinda.
38Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.
Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
39Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.