1Hanyuma y'ibyo, umuhereza wa vino w'umwami wa Egiputa n'umuvuzi w'imitsima ye, barakaza shebuja umwami wa Egiputa.
2Farawo arakarira abo batware be bombi, umutware w'abahereza ba vino n'umutware w'abavuzi b'imitsima.
3Abarindishiriza mu nzu y'imbohe, iri mu rugo rw'umutware w'abamurinda, aho Yosefu yakingiraniwe.
4Umutware w'abarinda umwami abarindisha Yosefu ngo ajye abakorera, bamara igihe bari mu nzu y'imbohe.
5Umuhereza wa vino w'umwami wa Egiputa n'umuvuzi w'imitsima ye, bakingiraniwe muri ya nzu y'imbohe, bombi barotera ijoro rimwe inzozi zicishije ukubiri, zigasobanurwa ukubiri.
6Yosefu mu gitondo yinjira aho bari, asanga bababaye.
7Abaza ba batware ba Farawo bakingiraniwe hamwe na we mu nzu ya shebuja wa Yosefu ati “Ni iki gitumye mugaragaza umubabaro mutyo uyu munsi?”
8Baramusubiza bati “Ni uko twarose inzozi, kandi akaba ari nta wubasha kuzidusobanurira.”
Yosefu arababaza ati “Gusobanura si ukw'Imana se? Ndabinginze, nimuzindotorere.”
9Umuhereza wa vino mukuru arotorera Yosefu inzozi ze ati “Narose ngo umuzabibu wari imbere yanjye,
10kandi wari ufite amashami atatu, mbona usa n'upfunditse uburabyo burarabya, amasere yawo arahīsha,
11igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda izo nzabibu nzikamurira muri cyo, ngihereza Farawo.”
12Yosefu aramubwira ati “Uku ni ko zisobanurwa: ya mashami atatu ni iminsi itatu,
13iminsi itatu itarashira Farawo azakuzamura, ashyire umutwe wawe ejuru, agusubize mu butware bwawe, ubone guhereza Farawo igikombe, nk'uko wahoze ukora kera, uri umuhereza we wa vino.
14Maze uzanyibuke ubwo uzabona ibyiza, uzangirire neza, ndakwinginze uzamvuge kuri Farawo, unkūze muri iyi nzu.
15Ni ukuri koko banyibye mu gihugu cy'Abaheburayo, n'ino na ho banshyize muri iyi nzu y'imbohe nta cyaha nkoze.”
16Wa muvuzi w'imitsima mukuru yumvise yuko amusobanuriye ibyiza, abwira Yosefu ati “Nanjye narose nikoreye ibyibo bitatu by'imitsima yera,
17kandi icyibo cyo hejuru y'ibindi cyarimo imitsima yokeje y'uburyo bwose nshyīra Farawo, ibisiga biyindira ku mutwe, iri mu cyibo.”
18Yosefu aramusubiza ati “Uku ni ko zisobanurwa: ibyo byibo bitatu ni iminsi itatu,
19iminsi itatu itarashira, Farawo azashyira hejuru umutwe wawe awugukuyeho akumanike ku giti, ibisiga bizakurīraho inyama yawe.”
20Ku munsi wa gatatu, ni wo munsi wo kwibutsa kuvuka kwa Farawo, atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya, ashyira hejuru hagati y'abagaragu be umutwe w'umuhereza wa vino mukuru, n'uw'umuvuzi w'imitsima mukuru.
21Asubiza umuhereza wa vino mukuru mu buhereza bwe, ahereza Farawo igikombe,
22maze amanika umuvuzi w'imitsima mukuru, nk'uko Yosefu yabasobanuriye inzozi zabo.
23Ariko wa muhereza wa vino mukuru ntiyibuka Yosefu, ahubwo aramwibagirwa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.