Gutegeka kwa kabiri 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Ibimenyetso by'abahanuzi b'ibinyoma

2Muri mwe nihaboneka umuhanuzi cyangwa umurōsi, akakubwira ikimenyetso cyangwa igitangaza,

3icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza kigasohora, icyo yakubwiye agira ati “Duhindukirire izindi mana izo utigeze kumenya tuzikorere”,

4ntuzemere amagambo y'uwo muhanuzi cyangwa y'uwo murōsi, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba ibagerageza, ngo imenye yuko mukundisha Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose.

5Ahubwo mujye muyoborwa n'Uwiteka Imana yanyu muyubahe, mwitondere amategeko yayo muyumvire, muyikorere muyifatanyeho akaramata.

6Kandi uwo muhanuzi cyangwa uwo murōsi bazamwicire kuko azaba avuze ibyo kubagomeshereza Uwiteka Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa ikabacungura mu nzu y'uburetwa, n'ibyo kubatesha inzira Uwiteka Imana yanyu yabategetse gucamo, abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

7Mwene nyoko cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugore useguye cyangwa incuti yawe y'amagara, yakoshya rwihishwa ati “Tugende dukorere izindi mana” (utigeze kumenya, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya,

8zo mu mana z'amahanga abagose, ari hafi yanyu cyangwa abari kure, ahereye ku mpera y'isi akageza ku yindi mpera yayo),

9ntuzamwemerere, ntuzamwumvire, ntuzamubabarire, ntuzamukize, ntuzamuhishīre,

10ahubwo ntuzabure kumwica. Ukuboko kwawe abe ari ko kubanza kumwica, maze habone gukuriraho n'abandi bantu bose.

11Uzamwicishirize amabuye, kuko yagerageje kugushukashuka ngo agukure ku Uwiteka Imana yawe, yagukuye mu gihugu cya Egiputa mu nzu y'uburetwa.

12Abisirayeli bose bazabyumva batinye, be kongera gukorera ikibi kingana gityo hagati muri mwe.

13Wakumva inkuru y'umwe mu midugudu yawe Uwiteka Imana yawe iguha guturamo, bavuga bati

14“Hari ibigoryi byaturutse hagati muri mwe bishukashuka abo mu mudugudu wabo biti ‘Tugende dukorere izindi mana mutigeze kumenya’ ”,

15uzabibaririze, ubishakishe ubigenzure. Nusanga ari iby'ukuri bidashidikanywa yuko ikizira kingana gityo gikorerwa hagati muri mwe,

16ntuzabure kwicisha abo muri uwo mudugudu inkota, uwurimburane rwose n'ibirimo byose, urimburishe amatungo yawo inkota.

17Isahu yawo uyiteranirize hagati mu nzira yawo, uwutwikane n'isahu yawo yose imbere y'Uwiteka Imana yawe, uwo mudugudu uzabe ikirundo cy'ibyashenywe iteka, ntukubakwe ukundi.

18Ntukagire icyo ugundira mu byashinganywe kugira ngo Uwiteka arakuruke uburakari bwe bugurumana, akubabarire akugirire ibambe, akugwize nk'uko yarahiye ba sekuruza banyu,

19abitewe n'uko wumviye Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, ugakora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help