1Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi,
No gukundwa kuruta ifeza n'izahabu.
2Umutunzi n'umukene bahurira hamwe,
Uwiteka ni we wabaremye bose.
3 Imig 27.12 Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga,
Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.
4Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka,
Ingororano ye ni ubukire n'icyubahiro n'ubugingo.
5Amahwa n'imitego biri mu nzira y'ikigoryi,
Urinda ubugingo bwe azanyura kure yabyo.
6Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo,
Azarinda asaza atarayivamo.
7Umukire ategeka umukene,
Kandi uguza aba ari nk'umugaragu w'umugurije.
8Ubiba gukiranirwa azasarura ishyano,
Inkoni y'uburakari bwe izavunika.
9Urebana ibambe azahirwa,
Kuko agaburira umukene ibyokurya bye.
10Irukana umukobanyi kandi intonganya zizajyana na we,
Ndetse imivurungano no gukozwa isoni bizashira.
11Ukunda kugira umutima uboneye,
Akagira imbabazi mu byo avuga,
Umwami azaba incuti ye.
12Amaso y'Uwiteka arinda ufite ubwenge,
Ariko atsembaho iby'abagambanyi.
13Umunyabute arahwaganya ati
“Hanze hari intare, nasohoka yanyicira mu nzira.”
14Akanwa k'abagore b'inzaduka ni imva ndende,
Uwo Uwiteka azinutswe azayigwamo.
15Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w'umwana,
Ariko inkoni ihana izabumucaho.
16Uwishakira ubutunzi akarenganya abakene,
Kandi uhongera abakire,
Bombi bazakena nta kabuza.
Inama umunyabwenge atanga17Tega ugutwi wumve amagambo y'umunyabwenge,
Kandi umutima wawe ushishikarire kumenya ubwenge bwanjye,
18Kuko ari byiza nubikomeza mu mutima wawe,
Bigahora mu kanwa kawe.
19Nabikumenyesheje uyu munsi wowe ubwawe,
Kugira ngo ibyiringiro byawe bibe ku Uwiteka.
20Mbese sinakwandikiye ibyiza by'inama n'ibyo kumenya,
21Kugira ngo nkwemeze amagambo y'ukuri,
Usubiraneyo ayo magambo ku bagutumye?
22Ntukanyage umukene kuko ari umukene,
Kandi ntukarenganye indushyi mu manza,
23Kuko Uwiteka azababuranira,
Kandi ababarenganya azabanyaga ubugingo bwabo.
24Ntugacudike n'umunyamujinya,
Kandi ntukagendane n'umunyaburakari,
25Kugira ngo utiga ingeso ze,
Zikabera ubugingo bwawe umutego.
26Ntukabe mu bīshingirisha gukorana mu biganza,
Cyangwa abīshingira abanyamyenda.
27Niba udafite ibyo kumwishyurira,
Washaka ko agutwara uburiri waryamagaho?
28Ntugashingure imbago za kera,
Izo ba sogokuruza bashinze.
29Hari umuntu w'umunyamwete mu byo akora ubonye?
Bene uwo azaba imbere ku mwami,
Ntazakorera abagufi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.