Yeremiya 1 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ihamagarira Yeremiya ubuhanuzi

1Amagambo ya Yeremiya mwene Hilukiya, wo mu batambyi bahoze mu Anatoti mu gihugu cya Benyamini.

2 dore sinzi kuvuga ndi umwana!”

7Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.

8Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.

9Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.

10Dore ngushyiriye hejuru y'amahanga n'ibihugu by'abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.”

Ibyerekwa byerekana ibihano Imana igiye kubahanisha

11Ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Yeremiya we, uruzi iki?”

Maze ndavuga nti “Nduzi inkoni y'umurinzi.”

12Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.”

13Ijambo ry'Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti “Uruzi iki?”

Ndasubiza nti “Nduzi inkono ibira itwerekejeho urugāra iri ikasikazi.”

14Maze Uwiteka arambwira ati “Ibyago bizatera abaturage bo mu gihugu bose biturutse ikasikazi.

15Dore nzahamagara imiryango yose yo mu bihugu byose by'ikasikazi,” ni ko Uwiteka avuga, “Kandi abami babyo bose bazaza bashinge intebe zabo mu marembo y'i Yerusalemu no ku nkike zaho zose no ku midugudu yose y'u Buyuda.

16Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo y'amaboko yabo.

17Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukure umutima ntazagutera gukukira umutima imbere yabo,

18kuko uyu munsi nakugize umudugudu w'igihome, n'inkingi y'icyuma n'inkike z'imiringa. Igihugu cyose n'abami b'u Buyuda n'ibikomangoma byaho, n'abatambyi baho n'abaturage baho

19bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help