Ibyakozwe n'Intumwa 11 - Kinyarwanda Protestant Bible

Petero yiregura ku Bakristo b'Abayuda

1Intumwa na bene Data bari i Yudaya bumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry'Imana,

2nuko Petero azamutse i Yerusalemu abo mu bakebwe bajya impaka na we bati

3“Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo?”

4Petero aterura amagambo, abibasobanurira uko bikurikirana ati

5“Nari mu mudugudu witwa Yopa nsenga, nerekwa nko mu nzozi ikintu gisa n'umwenda w'umukomahasi kimanuka kivuye mu ijuru, gifashwe ku binyita bine kinzaho.

6Ndagitumbira ndacyitegereza, mbonamo ibigenza amaguru ane byo mu isi, n'inyamaswa z'inkazi, n'ibikururuka hasi, n'ibiguruka mu kirere.

7Kandi numva ijwi rimbwira riti ‘Haguruka Petero, ubage urye.’

8Nanjye nti ‘Oya Mwami, kuko ikizira cyangwa igihumanya kitigeze kugera mu kanwa kanjye.’

9Maze ijwi rivugiye mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti ‘Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.’

10Biba bityo gatatu, nuko byose birazamurwa bisubizwa mu ijuru.

11Uwo mwanya abagabo batatu bavuye i Kayisariya bantumweho, bahagarara imbere y'inzu twari turimo.

12Umwuka antegeka kujyana na bo ntaruhije nshidikanya. Kandi bene Data aba uko ari batandatu, turajyana twinjira mu nzu y'uwo mugabo.

13Adutekerereza uko yabonye marayika mu nzu ye ahagaze amubwira ati ‘Tuma i Yopa, utumire Simoni wahimbwe Petero,

14azakubwira amagambo azagukizanya n'abo mu rugo rwawe bose.’

15Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira nk'uko natwe yatumanukiye bwa mbere.

16Ibyak 1.5 Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’

17Nuko ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n'iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?”

18Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n'abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.”

Ubutumwa bwiza bugera muri Antiyokiya

19 Ibyak 8.1-4 Nuko abatatanijwe n'akarengane katewe n'ibya Sitefano bagera i Foyinike n'i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine.

20Ariko bamwe muri bo b'i Kupuro n'ab'i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n'Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw'Umwami Yesu.

21Ukuboko k'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami.

22Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y'itorero ry'i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya.

23Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw'Imana aranezerwa, abahugura bose ati “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.”

24Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu.

25Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli,

26amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n'ab'Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.

27Muri iyo minsi abahanuzi bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya.

28Ibyak 21.10 Nuko umwe muri bo witwaga Agabo, arahaguruka arahanura abwirijwe n'Umwuka ati “Inzara nyinshi izatera mu isi yose.” (Ni yo yateye ku ngoma ya Kilawudiyo.)

29Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe.

30Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help