1Imigani ya Salomo.
Umwana w'umunyabwenge anezeza se,
Ariko umwana upfapfana ababaza nyina.
2Ubutunzi bubi nta cyo bumara,
Ariko gukiranuka kudukiza urupfu.
3Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n'inzara,
Ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira.
4Ukoresha ukuboko kudeha azakena,
Ariko ukuboko k'umunyamwete gutera ubukire.
5Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge,
Ariko uryamīra mu isarura ni umwana ukoza isoni.
6Amahirwe ari ku mutwe w'umukiranutsi,
Ariko urugomo rutwikira akanwa k'abakiranirwa.
7Kwibuka umukiranutsi kuzana umugisha,
Ariko izina ry'umunyabyaha ryo rizabora.
8Umunyabwenge mu mutima yemera amategeko,
Ariko umupfu w'umunyamagambo azagwa.
9Ugenda atunganye aba agenda akomeye,
Ariko uyobya inzira ze azamenyekana.
10Uwicanirana amaso atera umubabaro,
Kandi umupfu w'umunyamagambo azagwa.
11Akanwa k'umukiranutsi ni isōko y'ubugingo,
Ariko urugomo rupfuka umunwa w'abanyabyaha.
12 Yak 5.20; 1 Pet 4.8 Urwangano rubyutsa intonganya:
Ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose.
13Ku munwa w'ujijutse haboneka ubwenge,
Ariko ibitugu by'udafite umutima bihanishwa inkoni.
14Abanyabwenge bikoranyiriza kumenya,
Ariko akanwa k'umupfapfa ni akaga karimbura vuba.
15Ubutunzi bw'umukire bumubera umudugudu ukomeye,
Ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo.
16Umurimo w'umukiranutsi werekeye ku bugingo,
Inyungu z'umunyabyaha zerekeye ku byaha.
17Uwitondera ibihugūzwa ari mu nzira y'ubugingo,
Ariko uwanga gucyahwa arayoba.
18Uhisha urwango ni umunyamunwa uryarya,
Kandi ubeshyera undi aba ari umupfu.
19Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,
Uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.
20Ururimi rw'umukiranutsi ni ifeza y'indobanure,
Umutima w'inkozi y'ibibi ni uw'umumaro muke.
21Umunwa w'umukiranutsi ugaburira benshi,
Ariko abapfapfa bapfa bazize kubura ubwenge.
22Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire,
Kandi nta mubabaro yongeraho.
23Gukora ibibi umupfapfa abyita ibikino,
Ariko umuhanga yishimira ubwenge.
24Icyo umunyabyaha atinya ni cyo kizamugeraho,
Ariko icyo umukiranutsi yifuza azagihabwa.
25Nk'uko serwakira ihita ni ko umunyabyaha ahera,
Ariko umukiranutsi ni urufatiro ruhoraho iteka.
26Nk'uko umushari wa vino usharirira akanwa,
Kandi nk'uko umwotsi ubabaza amaso,
Ni ko umunyabute amerera abamutuma.
27Kūbaha Uwiteka gutera kurama,
Ariko imyaka y'umunyabyaha izatuba.
28Kwiringira k'umukiranutsi ni umunezero,
Ariko icyo umunyabyaha yifuza kizahera.
29Uburyo bw'Uwiteka bubera abatunganye igihome,
Ariko ku nkozi z'ibibi ni ukurimbuka.
30Ntabwo umukiranutsi azanyeganyezwa,
Ariko abanyabyaha ntibazaba mu isi.
31Akanwa k'umukiranutsi kavamo ubwenge,
Ariko ururimi rugoreka ruzacibwa.
32Umunwa w'umukiranutsi uzi ibishimwa,
Ariko akanwa k'umunyabyaha kavuga iby'ubugoryi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.