1 yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.
3 Lewi 11.1-47 Ntukarye ikintu cyose kizira.
4Aya ni yo matungo n'inyamaswa mwemererwa kurya: inka n'intama n'ihene,
5n'impara n'isirabo n'isunu, n'impongo n'inyemera n'ifumbēri n'itwiga.
6Mu nyamaswa n'amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikūza, abe ari cyo mujya murya.
7Ariko ibi ntimukabirye mu byūza no mu byatuye inzara: ingamiya n'urukwavu n'impereryi, kuko byūza bikaba bitatuye inzara, ni ibihumanya kuri mwe.
8N'ingurube kuko yatuye inzara ariko ntiyūze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n'intumbi zazo ntimukazikoreho.
9Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: igifite amababa n'ibikoko cyose mujye mukirya,
10ikidafite amababa n'ibikoko cyose ntimukakirye, ni igihumanya kuri mwe.
11Ibisiga n'inyoni bidahumanya byose mwemererwa kubirya.
12Ariko ibi ntimukabirye: ikizu n'itanangabo na oziniya,
13n'inkongoro y'impimakazi, n'icyarūzi n'icyanira uko amoko yabyo ari,
14n'igikōna cyose uko amoko yabyo ari,
15na mbuni na tamasi, na shakafu n'agaca n'ibyo mu bwoko bwako byose,
16n'igihunyira gito n'igihunyira kinini n'igihunyira cy'amatwi,
17n'inzoya n'inkongoro na sarumpfuna,
18n'igishondabagabo n'uruyongoyongo uko amoko yazo ari, n'inkotsa n'agacurama.
19Ibigira amababa bikagenza amaguru magufi byose, ni ibihumanya kuri mwe ntimukabirye.
20Mwemererwa kurya ibisiga n'inyoni bidahumanya byose.
21 Kuva 23.19; 34.26 Ntimukarye intumbyi yose. Wemererwa kuyiha umusuhuke w'umunyamahanga uri iwanyu akayirya, cyangwa wemererwa kuyigurisha umunyamahanga. Wehoho uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe. Ntugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina.
22 Lewi 27.30-33; Kub 18.21 Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy'imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera uko umwaka utashye.
23Kandi uzajye urīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy'amasaka yawe n'icya vino yawe, n'icy'amavuta ya elayo yawe, n'uburiza bw'amashyo yawe n'ubw'imikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe iteka.
24Ahari Uwiteka Imana yawe nimara kuguha umugisha, urugendo rwakunanira ntubashe kujyana ibyo, kuko ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hakubaye kure.
25Nibimera bityo uzabigure ifeza, uzihambire uzijyane, ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,
26uziguremo icyo ushaka cyose: inka cyangwa intama cyangwa vino cyangwa igisindisha, cyangwa ikindi cyose umutima wawe ushaka, ubisangirire n'abo mu rugo rwawe aho hantu imbere y'Uwiteka Imana yawe, mwishimane,
27kandi ubisangire n'Umulewi w'iwanyu, ntukamurangarane kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe.
28Uko imyaka itatu ishize, uzajye ukuraho kimwe mu icumi cy'imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, ubibike iwanyu.
29Maze Umulewi kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe, n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.