1Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
2“Hagarara mu irembo ry'inzu y'Uwiteka, uharangururire iri jambo uti ‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka ab'i Buyuda mwese, abanyura muri iri rembo bajya gusenga Uwiteka.’
3Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Nimugorore inzira zanyu n'ingeso zanyu, nanjye nzabaha gutura aha hantu.’
4Ntimukiringire amagambo y'ibinyoma ngo muvuge muti ‘Urusengero rw'Uwiteka, urusengero rw'Uwiteka, urusengero rw'Uwiteka nguru.’
5“Kuko nimugorora rwose inzira zanyu n'ingeso zanyu, mugasohoza imanza zitabera z'umuntu n'umuturanyi we,
6ntimubonerane umushyitsi n'impfubyi n'umupfakazi, ntimuvushirize amaraso atariho urubanza hano, ntimukurikire izindi mana zitabateza amakuba,
7ni bwo nzabaha gutura aha hantu, igihugu nahaye ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose.”
Imana ihinyuza idini y'uburyarya. Ibahanurira ibyago8Dore mwiringira amagambo y'ibinyoma atagira akamaro.
9Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza Bāli imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya,
10maze mukaza kumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye mukavuga muti “Turakijijwe”, ariko ari ukugira ngo mubone gukora ibyo bizira byose?
11Mat 21.13; Mar 11.17; Luka 19.46 Iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mbese ihindutse isenga ry'abambuzi mu maso yanyu? Dore jye ubwanjye narabibonye. Ni ko Uwiteka avuga.
12 Yos 18.1; Zab 78.60; Yer 26.6 Ariko noneho nimugende mujye ahahoze ari iwanjye h'i Shilo, aho nabanje guhera izina ryanjye ubuturo, kandi mwitegereza uko nahagenje mpahoye gukiranirwa kw'abantu banjye ba Isirayeli.
13Kandi n'ubu kuko mwakoze iyo mirimo yose nkabatonganya, nkazinduka kare mvuga ariko ntimunyumvire, nkabahamagara ariko ntimwitabe,
14ni cyo gituma ngiye kugirira nabi inzu yitiriwe izina ryanjye, iyo mwiringiye n'ahantu nabahanye na ba sogokuruza, nk'uko nagiriye i Shilo.
15Nzabacira kure y'amaso yanjye nk'uko naciye abo muva inda imwe bose, ndetse n'urubyaro rwose rwa Efurayimu. Ni ko Uwiteka avuga.
16Nuko ntugasabire ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, ntukanyinginge kuko ntazakumvira.
17Mbese nturuzi ibyo bakorera mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu?
18Yer 44.7-19 Abana batashya inkwi na bo ba se bagacana umuriro, abagore na bo bakavuga umutsima kandi bavugira umugabekazi wo mu ijuru imitsima, bagasukira izindi mana amaturo y'ibyokunywa banyendereza kugira ngo bandakaze.
19Mbese ni jye barakaza? Ni ko Uwiteka abaza. Si bo ubwabo bikoza isoni?
20Nuko Umwami Uwiteka avuga atya ati: Dore uburakari bwanjye n'umujinya wanjye bigiye gusukwa aha hantu, ku bantu no ku matungo, no ku biti byo ku gasozi no ku myaka y'igihugu, kandi bizagurumana ubutazazima.
21Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti “Nimushyire ibitambo byanyu byoswa ku maturo yanyu, maze murye inyama.
22Kuko ntavuganye na ba sogukuruza, cyangwa ngo mbategeke iby'ibitambo byoswa n'amaturo wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa,
23ariko iki ni cyo nabategetse nti: Nimwumvira ijwi ryanjye nzaba Imana yanyu, namwe muzaba abantu banjye kandi mugendere mu nzira nabategetse zose, kugira ngo mubone ihirwe.
24Nyamara ntibarakumva haba no gutega amatwi, ahubwo bayobejwe n'imigambi yabo n'imitima yabo mibi inangiye, maze aho kujya imbere basubira inyuma.
25Uhereye umunsi ba sogokuruza baviriye mu gihugu cya Egiputa ukageza none, nabohererezaga abagaragu banjye bose b'abahanuzi, iminsi yose nazindukaga kare nkababoherereza,
26nyamara ntibarakanyumvira haba no gutega amatwi, ahubwo bashinze ijosi barusha ba se gukora ibibi.
27“Uzababwira ayo magambo yose ariko ntibazakumvira, kandi uzabahamagara ariko ntibazakwitaba.
28Maze uzapfe kubabwira uti ‘Ubu ni ubwoko butumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yabo, butemeye no guhanwa. Ukuri kuraheze kandi gushize mu kanwa kabo.’
29“Imore umusatsi Yerusalemu we, uwujugunye kandi uborogere mu mpinga z'imisozi, kuko Uwiteka yanze umuryango w'abantu yarakariye akabareka.
30“Eega Abayuda bakoreye ibibi imbere yanjye! Ni ko Uwiteka avuga. Bashyize ibizira byabo mu nzu yitiriwe izina ryanjye barayanduza.
31Lewi 18.21; 2 Abami 23.10; Yer 32.35 Kandi bubatse ingoro z'i Tofeti ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bahatwikire abahungu n'abakobwa babo, kandi ibyo ntigeze kubibategeka haba no kubitekereza.
32Nuko dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ntihazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy'icyorezo, kuko bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hatazaba hagifite aho guhambwa.
33Intumbi z'ubu bwoko zizaba ibyokurya by'ibisiga byo mu kirere n'iby'inyamaswa zo mu isi, kandi nta wuzabyirukana.
34Yer 16.9; 25.10; Ibyah 18.23 Maze ijwi ry'umunezero n'ijwi ryo kwishima, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, nzabihoza bishire mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu, kuko igihugu kizaba kibaye umwirare.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.