2 Samweli 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Bukeye Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yaguye i Heburoni aracogora, Abisirayeli bose bahagarika umutima.

2Kandi Ishibosheti uwo mwene Sawuli yari afite abatware b'ingabo babiri: umwe yitwaga Bāna, undi yitwaga Rekabu, bene Rimoni w'i Bēroti wo mu muryango wa Benyamini. (Kuko i Bēroti habarwaga ku Babenyamini,

3kandi ab'i Bēroti bari barahungiye i Gitayimu, basuhukirayo na bugingo n'ubu.)

4 2 Sam 9.3 Kandi Yonatani mwene Sawuli yari afite umwana waremaye amaguru. Ubwo imbitsi yavaga i Yezerēli kubika Sawuli na Yonatani, uwo mwana yari amaze imyaka itanu avutse, maze umurezi we aramubatura arahunga. Akimwirukankana ahunga, aramunyihuka yikubita hasi, aherako aramugara. Izina ry'uwo mwana yitwaga Mefibosheti.

Urupfu rwa Ishibosheti

5Bukeye bene Rimoni w'i Bēroti, Rekabu na Bāna, baraza basohora kwa Ishibosheti ku manywa y'ihangu, basanga arambaraye.

6Binjira mu nzu ye nk'abashaka kudaha ingano, nuko bamutikura inkota ku nda. Rekabu na Bāna mwene se baherako barahunga.

7(Uko ni ko bamwishe, binjiye mu nzu ye basanga arambaraye ku gisasiro hakinze urusika, baramutikura baramwica, bamuca igihanga barakijyana, bagenda ijoro ryose mu nzira ijya muri Araba.)

8Maze icyo gihanga cya Ishibosheti bagishyira Dawidi i Heburoni babwira umwami bati “Ngiki igihanga cya Ishibosheti mwene Sawuli umwanzi wawe, wagenzaga ubugingo bwawe. Ubu Uwiteka ahōreye inzigo umwami databuja kuri Sawuli n'urubyaro rwe.”

9Dawidi asubiza Rekabu na mwene se Bāna, bene Rimoni w'i Bēroti arababwira ati “Ndahiye Uwiteka Uhoraho wacunguye ubugingo bwanjye mu byago byose:

102 Sam 1.1-16 kera hariho umuntu waje arambwira ati ‘Sawuli yapfuye’, yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza, mperako ndamufata mwicira i Sikulagi. Ibyo ni byo bihembo namuhembeye inkuru ze.

11None se nk'abantu babi biciye umukiranutsi mu nzu ye ku gisasiro, sinarushaho cyane kubahōra amaraso ye, nkabakura mu isi?”

12Maze Dawidi ategeka abasore be barabica, babaca ibikonjo n'ibirenge, babamanika iruhande rw'iriba ry'i Heburoni. Kandi igihanga cya Ishibosheti barakijyana, bagihamba mu gituro cya Abuneri i Heburoni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help