Ibyahisuwe 20 - Kinyarwanda Protestant Bible

Satani abohwa, abakiranutsi bimana na Yesu imyaka igihumbi

1Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n'umunyururu munini mu ntoki ze.

2

6Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b'Imana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi.

7Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe.

8Ezek 7.2; 38.2,9,15 Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z'isi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk'umusenyi wo ku nyanja.

9Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y'ingabo z'abera n'umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru, ubatwike,

10kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n'amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w'ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.

11 Dan 7.9-10 Mbona intebe y'ubwami nini yera mbona n'Iyicayeho, isi n'ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka.

12Mbona abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n'ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z'ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.

13Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n'Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.

14Urupfu n'Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri.

15Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help