1
2
3Imana yarebye abantu iri mu ijuru,
Kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana.
4Bose basubiye inyuma,
Bose bandurijwe hamwe,
Nta wukora ibyiza n'umwe.
5Mbese inkozi z'ibibi nta bwenge zifite,
Ko barya abantu banjye nk'uko barya umutsima,
Kandi ntibambaze Imana?
6Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi ari nta mpamvu,
Kuko Imana yashandaje amagufwa y'uwagerereje ngo agutere,
Wabakojeje isoni kuko Imana yabasuzuguye.
7Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,
Imana nisubizayo ubwoko bwayo bwajyanywe ho iminyago,
Ni bwo Abayakobo bazishima,
Abisirayeli bazanezerwa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.