1Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y'Uwiteka.
2Maze yohereza Eliyakimu w'umunyarugo we, na Shebuna w'umwanditsi, n'abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w'umuhanuzi mwene Amosi.
3Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w'umubabaro n'ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, kandi nta mbaraga zo kubabyara.
4Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ”
5Nuko abagaragu b'Umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.
6Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b'umwami wa Ashuri bantutse.
7Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ”
8Hanyuma Rabushake asubirayo, asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.
9Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati
10“Nimugende mubwire Hezekiya umwami w'Abayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘Yerusalemu ntabwo hazahabwa umwami wa Ashuri.’
11Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira?
12Mbese imana z'abanyamahanga, ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab'i Gozani n'i Harani, n'i Resefu n'Abanyedeni bari i Telasari?
13Umwami w'i Hamati ari he? N'umwami wa Arupadi n'umwami w'umurwa w'i Sefaravayimu, n'uw'i Hena n'uwa Iva?”
14Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburira imbere y'Uwiteka.
15 mu gihe cyashize, none ndabishohoje, kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n'inkike, uyihindure ibirundo by'amatongo.
26Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n'isoni, bakaraba nk'ubwatsi bwo ku gasozi, nk'ubwatsi bukimera, cyangwa ubwatsi bumera hejuru y'inzu, cyangwa nk'ingano zirumbye zikiri nto.
27“Ariko nzi imyicarire yawe, n'imitabarire yawe n'imitabarukire yawe, n'uburakari wandakariye.
28Kuko uburakari wandakariye n'umurengwe wawe byangeze mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n'icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.
29“Nuko rero weho Hezekiya, iki ni cyo kizakubera ikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.
30Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu, bazongera gushora imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.
31Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abazacika ku icumu. Ishyaka ry'Uwiteka rizabisohoza.
32“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasa umwambi we, haba no kuhiyerekanira n'ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho.
33Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze.
34Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.”
Ingabo za Senakeribu zirimbuka35Maze mu ijoro ry'uwo munsi, marayika w'Uwiteka arasohoka atera urugerero rw'Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n'inzovu umunani n'ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo.
36Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava, asubirayo atura i Nineve.
37Bukeye ari mu ngoro y'imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be, baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.