1 Ngoma 27 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Abisirayeli uko umubare wabo wari uri, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware bakoreraga umwami umurimo wose w'ibihe byajyaga biha ibindi, uko ukwezi gutashye mu mezi yose y'umwaka, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

2Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, ni we wari umutware w'igihe cya mbere cyo mu kwezi kwa mbere. Abari mu gihe cye bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

3Uwo yari uwo muri bene Perēsi, akaba n'umutware w'abagaba b'ingabo bose bo mu kwezi kwa mbere.

4Dodayi w'Umwahohi, ni we wari umutware w'igihe cy'ukwezi kwa kabiri, Mikuloti yari umwe mu batware bo mu gihe cye, kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

5Benaya mwene Yehoyada umutambyi mukuru, ni we wari umugaba w'ingabo wa gatatu wo mu kwezi kwa gatatu. Kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

6Benaya uwo ni we wari umugabo w'umunyambaraga wo muri abo mirongo itatu, kandi ni we wari umutware wabo. Umuhungu we Amizabadi yari mu gihe cye.

7Asaheli murumuna wa Yowabu, ni we wari umutware wa kane wo mu kwezi kwa kane, agakurikirwa n'umuhungu we Zebadiya. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

8Shamuhuti w'Umwizura, ni we wari umutware wa gatanu wo mu kwezi kwa gatanu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

9Ira mwene Ikeshi w'Umunyatekowa, ni we wari umutware wa gatandatu wo mu kwezi kwa gatandatu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

10Helesi w'Umupeloni wo mu Befurayimu, ni we wari umutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

11Sibekayi w'Umuhusha w'Abazera, ni we wari umutware wa munani wo mu kwezi kwa munani. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

12Abiyezeri w'Umunyanatoti w'Ababenyamini, ni we wari umutware wa cyenda wo mu kwezi kwa cyenda. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

13Maharayi w'Umunyanetofa w'Abazera, ni we wari umutware wa cumi wo mu kwezi kwa cumi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

14Benaya w'Umunyapiratoni w'Abefurayimu, ni we wari umutware wa cumi n'umwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

15Heludayi w'Umunyanetofa mwene Otiniyeli, ni we wari umutware wa cumi na babiri wo mu kwezi kwa cumi na babiri. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

16Kandi abatwaraga imiryango ya Isirayeli, mu muryango w'Abarubeni ni Eliyezeri umuhungu w'umutware Zikiri, mu w'Abasimeyoni ni Shefata mwene Māka,

17mu w'Abalewi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu ba Aroni ni Sadoki.

18Mu wa Yuda, ni Elihu umwe wo muri bene se ba Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli.

19Mu wa Zebuluni ni Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli,

20mu wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, mu gice cy'uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya.

21Mu gice cy'uwa Manase muri Galeyadi ni Ido mwene Zekariya, mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri.

22Mu wa Dani ni Azarēli mwene Yerohamu. Abo ni bo batware b'imiryango ya Isirayeli.

23 Itang 15.5; 22.17; 26.4 Ariko Dawidi ntiyabara abashyikije imyaka makumyabiri y'ubukuru n'abatarayigezaho, kuko Uwiteka yavuze ko azagwiza Abisirayeli akabanganya n'inyenyeri zo mu ijuru.

242 Sam 24.1-15; 1 Ngoma 21.1-14 Yowabu mwene Seruya atangira kubara ntiyarangiza. Ni cyo cyazaniye Abisirayeli umujinya, kandi umubare ntiwanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma y'Umwami Dawidi.

25Azimaveti mwene Adiyeli ni we wari umutware w'ububiko bw'umwami, Yehonatani mwene Uziya ni we wari umutware w'ububiko bwo mu mirima, no mu midugudu no mu birorero no mu bihome,

26Eziri mwene Kelubu ni we watwaraga abahinzi bo mu misozi bahingaga ubutaka.

27Shimeyi w'i Rama ni we wari umutware w'inzabibu, na Zabudi w'i Shifimu ni we wari umutware w'imbuto z'inzabibu zo gushyira mu bubiko bwa vino.

28Bālihanani w'i Gederi ni we wari umutware w'imyelayo n'imishishima yo mu kibaya, na Yowasi ni we wari umutware w'ububiko bw'amavuta.

29Shiturayi w'i Sharoni ni we wari umutahira w'amashyo yarishirizaga i Sharoni, kandi Shafati mwene Adulayi ni we wari umutahira w'amashyo yo mu mibande.

30Obili w'Umwishimayeli ni we wari umutware w'ingamiya, na Yedeya w'Umunyameronoti ni we wari umutware w'indogobe.

31Yazizi w'Umuhagari ni we wari umutahira w'imikumbi. Abo bose ni bo bari abatware b'ibintu by'Umwami Dawidi.

32Yonatani se wabo wa Dawidi ni we wari umujyanama, umugabo w'umunyabwenge kandi w'umwanditsi, na Yehiyeli mwene Hakimoni yabaga ku bana b'umwami.

33Ahitofeli ni we wari umujyanama w'umwami, na Hushayi w'Umwaruki yari incuti y'umwami.

34Ahitofeli yakurikiwe na Yehoyada mwene Benaya na Abiyatari, kandi Yowabu ni we wari umugaba w'ingabo z'umwami.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help