1“Ni ukuri ifeza igira urwobo yavuyemo,
N'izahabu ikagira uruganda icurirwamo.
2Ubutare bukurwa mu butaka,
N'ibuye riyengeshejwe rivamo umuringa.
3Umuntu amaraho umwijima akawugenzura,
Akagera mu maherezo y'urugabano,
Akurikiranye amabuye ari mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu.
4Acukura urwobo kure y'aho abantu batuye,
Bakitendeka muri rwo kure y'abantu,
Ntibahashinge ikirenge bakanagana hirya no hino.
5Isi na yo ivamo ibyokurya,
Kandi ikuzimu hayo habirindurwa nk'ahari umuriro.
6Amabuye y'aho avamo safiro,
Arimo umukungugu w'izahabu.
7Iyo nzira nta gisiga kiyizi,
N'ijisho ry'ikizu ntiryigeze kuyibona,
8N'inyamaswa zībona ntabwo zayikandagiyemo,
N'intare y'inkazi ntiyayinyuzemo.
9“Umuntu arambura ukuboko kwe ku rutare rw'isarabwayi,
Yubika imisozi ahereye mu mizi yayo.
10Aca imikorogero mu bitare,
Kandi ijisho rye ribona ibifite igiciro cyinshi byose.
11Agomera imigezi ntitembe,
Kandi agaragaza icyari gihishwe.
12Ariko ubwenge bwo buzabonwa he?
Cyangwa kumenya kuba hehe?
13“Umuntu ntazi igiciro cyabwo,
Kandi ntibubonwa mu gihugu cy'abazima.
14Imuhengeri haravuga hati ‘Ntibundimo’,
N'inyanja iti ‘Ntiburi kumwe nanjye.’
15Ntibuboneshwa n'izahabu,
Kandi nta feza igererwa kuba ikiguzi cyabwo.
16Ntabwo bugereranywa n'izahabu ya Ofiri,
Cyangwa shohamu y'igiciro cyinshi, habe na safiro.
17Izahabu n'ibirahuri ntibihwanye na bwo,
Kandi ntibwaguranwa ibyambarwa by'izahabu nziza.
18Fezaruka n'ibirahuri ntibizavugwa,
Ni ukuri igiciro cy'ubwenge kiruta marijani.
19Topazi yo muri Etiyopiya ntabwo ihwanye na bwo,
Kandi ntabwo bwagereranywa n'izahabu nziza.
20“None se ubwenge bukomoka he?
No kumenya kuba hehe?
21Ko buhishwe amaso y'abazima bose,
Bukihisha inyoni zo mu kirere?
22Kirimbuzi n'urupfu biravuga biti
‘Amatwi yacu ni yo twumvishije impuha zabwo.’
23“Imana ni yo izi inzira yabwo,
Kandi izi n'aho buba.
24Kuko ireba ku mpera z'isi,
Ikareba no munsi y'ijuru hose,
25Kugira ngo igere uburemere bw'umuyaga,
Ni ukuri amazi iyageresha incuro.
26Igihe yahereye imvura itegeko,
N'umurabyo w'inkuba ikawuha inzira,
27Ni bwo yabubonye ikabugaragaza,
Yarabukomeje ndetse iraburondora.
28 Zab 111.10; Imig 1.7; 9.10 “Maze ibwira umuntu iti
‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge
Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.