Yeremiya 11 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ihamya Abayuda ubugome, yangira Yeremiya kubasabira

1Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti

2“Nimwumve amagambo y'iri sezerano, kandi ubwire ab'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu uti:

3Guteg 27.26; Gal 3.10 Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Havumwe umuntu utumvira amagambo y'iri sezerano,

4iryo nategetse ba sogokuruza wa munsi nabazanaga mbavanye mu gihugu cya Egiputa, mu itanura ry'ibyuma nti: Nimwumvire ijwi ryanjye n'amategeko yanjye, muyakomeze yose nk'uko nayabategetse. Ubwo ni bwo muzaba abantu banjye, nanjye nkaba Imana yanyu,

5kugira ngo nsohoze indahiro narahiye ba sogokuruza yo kubaha igihugu cy'amata n'ubuki nk'uko biri n'uyu munsi.’ ”

Nuko ndamusubiza nti “Birakabaho, Nyagasani.”

6Maze Uwiteka arambwira ati “Amamaza aya magambo yose mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu uti ‘Nimwumve amagambo y'iri sezerano muyasohoze,

7kuko nihanangirije ba sogokuruza cyane uhereye wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa ukageza none, nkabyuka kare mbihanangiriza nti: Nimwumvire ijwi ryanjye.’

8Nyamara ntibarakumvira haba no gutega amatwi, ahubwo umuntu wese yayobejwe n'umutima we mubi unangiye. Ni cyo cyatumye mbarangirizaho amagambo yose y'iri sezerano, ayo nari nabategetse gukora ariko ntibayakora.”

9Maze Uwiteka arambwira ati “Mu bagabo b'i Buyuda no mu baturage b'i Yerusalemu habonetse ubugambanyi.

10Basubiye mu byaha bya ba sekuruza, banze kumvira amagambo yanjye, bikurikiriye izindi mana ngo bazikorere. Inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda bishe isezerano ryanjye, nasezeranye na ba sekuruza.

11Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye kubateza ibyago batazabasha kurokoka, bazantakira ariko sinzabumvira.

12Maze abo mu midugudu y'u Buyuda n'abatuye i Yerusalemu bazajya gutakira ibigirwamana boserezaga imibavu, ariko ntabwo bizabakiza mu gihe cy'amakuba yabo.

13Kuko uko imidugudu yawo ingana, ari ko n'imana zawe zingana Yuda we. Kandi uko inzira z'i Yerusalemu zingana, ni ko n'ibicaniro mwubakiye cya kindi gikoza isoni bingana, ari byo bicaniro byo kosereza Bāli ho imibavu.

14Nuko we gusabira ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, kuko ntazabumvira ubwo bazantakira ku bw'amakuba yabo.’ ”

15Umukunzi wanjye aje kwenda iki mu nzu yanjye, ko yakoranye na benshi ibizira? Wibwira ko ibitambo ari byo byagukiza? Kandi iyo ukoze icyaha ni bwo unezerwa.

16Uwiteka yakwise Umwelayo utoshye, mwiza kandi ufite imbuto nziza, ariko awutwikira mu rusaku rw'imidugararo myinshi kandi n'amashami yawo aravunagurika.

17Uwiteka Nyiringabo waguteye nk'imbuto none agutegekeye ibyago, aguhoye ibyaha by'inzu ya Isirayeli n'iby'inzu ya Yuda, ibyo bizaniye bakandakaza kuko boserezaga Bāli imibavu.

18Uwiteka warabimenyesheje maze ndabimenya, uherako unyereka imirimo yabo.

19Ariko nari meze nk'umwana w'intama woroshye ujyanywe kubagwa, kandi sinari nzi ko bangambaniye bati “Turimbure igiti n'imbuto zacyo, tumuce mu gihugu cy'ababaho kugira ngo izina rye ritongera kwibukwa.”

20Ariko Uwiteka Nyiringabo we, uca imanza zitabera ukagerageza imitima n'impyiko, henga ndebe uko uzabahōra kuko nakumenyesheje urubanza rwanjye.

21Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby'abantu bo mu Anatoti bashaka kukwica bavuga bati “Ntugahanure mu izina ry'Uwiteka kugira ngo udapfa uguye mu maboko yacu.”

22Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore ngiye kubahana, abasore bazicishwa inkota, abahungu babo n'abakobwa babo bazicwa n'inzara,

23kandi ntihazagira urokoka wo muri bo kuko nzateza abantu bo mu Anatoti ibyago, mu mwaka bazahanirwamo.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help