Ezira 9 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abantu b'Imana banga kwitandukanya n'abanyamahanga

1Nuko ibyo byose birangiye, abatware baranyegera barambwira bati “Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi ntibitandukanije n'abantu bo mu bihugu, ahubwo bakora ibizira byabo, iby'Abanyakanāni n'iby'Abaheti n'iby'Abaferizi, n'iby'Abayebusi n'iby'Abamoni n'iby'Abamowabu, n'iby'Abanyegiputa n'iby'Abamori,

2kuko ubwabo birongorera abakobwa babo bakabashyingira n'abahungu babo, bigatuma urubyaro rwera rwivanga n'abantu bo muri ibyo bihugu, ndetse abatware n'abanyamategeko ni bo barushijeho gucumura muri ibyo.”

3Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro n'umwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe ndetse nipfura n'ubwanwa, nicara numiwe.

4Aho nari ndi hateranira abantu bose bahindishijwe umushyitsi n'amagambo y'Imana ya Isirayeli, ku bw'igicumuro cy'abavuye mu bunyage. Ngumya kwicara numiwe, ngeza igihe cyo gutura kwa nimugoroba.

Ezira asenga yātura ibyaha by'abantu b'Imana

5Ituro rya nimugoroba rituwe mpaguruka aho nari ndi nibabaje, umwambaro wanjye n'umwitero wanjye byari bishishimutse, mperako nkubita amavi hasi ntegera Uwiteka Imana yanjye ibiganza

6ndavuga nti “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n'isoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n'imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru.

7Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwagaho n'urubanza rukomeye cyane na bugingo b'ubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa n'abami bacu n'abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n'inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n'isoni nk'uko bimeze ubu.

8Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy'abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu.

9Erega turi abaretwa ko! Ariko Imana yacu ntiduhānye mu buretwa bwacu, ahubwo idusaguriyeho imbabazi zayo imbere y'abami b'u Buperesi, iraduhumuriza kugira ngo twubake inzu y'Imana yacu kandi ngo dusane ahasenyutse hayo, ngo iduhe n'inkike idukikije i Buyuda n'i Yerusalemu.

10“Noneho Mana yacu, ibyo ko byarangiye turavuga iki kandi? Ko twaretse amategeko yawe

11wategekeye mu bagaragu bawe b'abahanuzi, ukavuga uti ‘Igihugu mujyamo ngo mugihīndure, ni igihugu cyandujwe no gukiranirwa n'ibizira bikorwa n'abanyamahanga bo mu bihugu, bacyujuje n'imyanda yabo hose irasāngana,

12Kuva 34.11-16; Guteg 7.1-5 kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugira ngo mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.’

13None rero ubwo ibyo byose bitugezeho, tukagibwaho n'urubanza rukomeye tuzira ingeso zacu mbi. Kandi none Mana yacu, ukaba uduhannye igihano kidahwanye n'ibicumuro byacu ukadusigariza igice kingana gityo,

14mbese twakongera guca mu mategeko yawe, tugashyingirana n'abanyamahanga bakora ibyo bizira? Ntiwaturakarira ukageza aho wazaturimburira, ntihagire igice kirokoka cyangwa ucika ku icumu?

15Uwiteka Mana ya Isirayeli, ni wowe ukiranuka kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nk'uko bimeze ubu. Dore turi imbere yawe turiho urubanza, ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help