Yosuwa 11 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yabini ahamagaza abandi bami ngo bamutabare kurwanya Abisirayeli

1Yabini umwami w'i Hasori abyumvise, atumira Yobabu umwami w'i Madoni n'umwami w'i Shimuroni n'umwami wo kuri Akishafu,

2n'abami b'ikasikazi mu gihugu cy'imisozi miremire, n'abo muri Araba ikusi h'i Kinereti, n'abo mu kibaya no mu misozi y'i Dori iburengerazuba.

3Maze atumira Abanyakanāni b'iburasirazuba n'ab'iburengerazuba, n'Abamori n'Abaheti n'Abaferizi n'Abayebusi bo mu gihugu cy'imisozi miremire, n'Abahivi bo munsi y'i Herumoni mu gihugu cy'i Misipa.

4Nuko batabarana n'ingabo zabo zose, zari nyinshi zingana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja, n'amafarashi n'amagare menshi cyane.

5Abo bami bose baraterana, baraza bagandika hamwe ku mazi y'i Meromu ngo barwanye Abisirayeli.

6Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko ejo nk'iki gihe nzabatanga bose bicirwe imbere y'Abisirayeli, amafarashi yabo muzayateme ibitsi, n'amagare yabo muzayatwike.”

7Yosuwa azana n'ingabo zose, zibaterera ku mazi y'i Meromu zibaguye gitumo.

8Uwiteka abagabiza Abisirayeli barabakubita, barabirukana babageza kuri Sidoni nini n'i Misirefotimayimu, no mu gikombe cy'i Misipa iburasirazuba, barabica ntibasiga n'umwe.

9Yosuwa abagenza nk'uko Uwiteka yamutegetse, amafarashi yabo ayaca ibitsi, n'amagare yabo arayatwika.

10Icyo gihe Yosuwa asubira inyuma atsinda i Hasori, yicisha umwami waho inkota, kuko mbere hose Hasori hari umurwa w'umwami ukomeye muri abo bami bose.

11Bicisha inkota abari barimo bose barabarimbura pe, nta n'umwe wasigaye agihumeka, n'i Hasori arahatwika.

12N'indembo zose z'abo bami Yosuwa arazisenya, n'abami bose abicisha inkota. Arabarimbura rwose nk'uko Mose umugaragu w'Uwiteka yategetse.

13Ariko imidugudu yubatswe ku tununga nta n'umwe Abisirayeli batwitse, keretse i Hasori honyine ni ho Yosuwa yatwitse.

14N'iminyago yose y'iyo midugudu n'inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, ariko umuntu wese bamwicisha inkota kugeza aho barimbukiye bose, ntibasigaza n'umwe ugihumeka.

15Nk'uko Uwiteka yategetse Mose umugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose.

Yosuwa arangiza guhindūra igihugu cyose

16Uko ni ko Yosuwa yahindūye icyo gihugu cyose cy'imisozi miremire, n'icy'ikusi cyose n'icy'i Gosheni cyose, n'icy'ikibaya n'icya Araba n'igihugu cy'imisozi miremire cya Isirayeli n'icy'ikibaya cyaho,

17uhereye ku musozi Halaki ukazamuka ujya i Seyiri, kugeza i Bāligadi mu mubande w'i Lebanoni uri munsi y'umusozi wa Herumoni. N'abami bacyo bose arabafata arabasogota arabica.

18Yosuwa arwana n'abo bami bose igihe kirekire.

19Nta mudugudu wigeze gusezerana amahoro n'Abisirayeli, keretse Abahivi batuye i Gibeyoni, iyindi midugudu yose bayitsinze barwanye.

20Guteg 7.16 Ibyo byaturutse ku Uwiteka kuko yanangiraga imitima yabo bakaza kurwana n'Abisirayeli, yagiraga ngo abarimbure pe batagirirwa imbabazi, ahubwo barimburwe nk'uko Uwiteka yategetse Mose.

21Icyo gihe Yosuwa araza amaramo Abānaki mu gihugu cy'imisozi miremire, n'ab'i Heburoni n'ab'i Debira, n'abo muri Anabu n'abo mu gihugu cyose cy'imisozi miremire ya Yuda, n'abo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Isirayeli, Yosuwa arabarimbura rwose n'imidugudu yabo.

22Nta muntu n'umwe wo mu Bānaki wasigaye mu gihugu cy'Abisirayeli, keretse i Gaza n'i Gati na Ashidodi, ni ho hasigaye bamwe.

23Uko ni ko Yosuwa yahindūye igihugu cyose nk'uko Uwiteka yabwiye Mose. Maze Yosuwa akigabira Abisirayeli kuba gakondo yabo, akurikiranya imiryango yabo.

Nuko igihugu gihabwa ihumure.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help