Gutegeka kwa kabiri 7 - Kinyarwanda Protestant Bible

Bategetswe kwitandukanya n'ayandi mahanga(Kuva 34.11-16; Guteg 28.1-14)

1 , muteme mutsinde ibishushanyo babaje bya Ashera, mutwike ibishushanyo babaje bindi.

6 yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.

7Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y'ayandi yose.

8Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakūzayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu y'uburetwa, mu butware bwa Farawo umwami wa Egiputa.

9Kuva 20.5-6; 34.6-7; Kub 14.18; Guteg 5.9-10 Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi,

10ikītūra vuba abayanga ubwabo, ngo ibarimbure, ntirāzīka mu byo igirira uyanga, imwitura vuba ubwe.

11Nuko ujye witondera ibyategetswe n'amategeko n'amateka ngutegeka uyu munsi, ubyumvire.

12 Guteg 11.13-17 Niwumvira ayo mateka, ukayitondera ugakora ibyo agutegeka, bizatuma Uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira.

13Izagukunda iguhe umugisha ikugwize, kandi imbuto zo mu nda yawe n'imyaka yo ku butaka bwawe, imyaka y'impeke yawe na vino yawe n'amavuta ya elayo yawe, no kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe, izabihera umugisha mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha.

14Uzagira umugisha uruta uw'ayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba y'umugabo cyangwa y'umugore muri mwe, cyangwa mu matungo yanyu.

15Uwiteka azagukuraho indwara zose, ntazaguteza n'imwe muri za ndwara mbi z'Abanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose.

16Uzarimbura amahanga yose Uwiteka Imana yawe izakugabiza, ntuzabababarire kandi ntuzakorere imana zabo, kuko icyo cyakubera umutego.

17Ahari wakwibwira uti “Ayo mahanga anduta ubwinshi, nabasha nte kuyanyaga igihugu cyayo?”

18Ntuzayatinye; uzibuke neza ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Farawo na Egiputa hose,

19ibigerageresho bikomeye amaso yawe yiboneye, n'ibimenyetso n'ibitangaza n'amaboko menshi n'ukuboko kurambutse Uwiteka Imana yawe yagukujeyo. Uko ni ko Uwiteka Imana yawe izagenza amahanga yose utinya.

20Kandi Uwiteka Imana yawe izaboherezamo amavubi, ageze aho abasigaye bakwihishe bazarimbukira.

21Ntuzabakukire umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri hagati muri mwe, ari Imana ikomeye iteye ubwoba.

22Uwiteka Imana yawe izirukana imbere yawe ayo mahanga ni ruto ni ruto, ntiwayarimbura vuba cyane, inyamaswa zo mu ishyamba zitagwira zikagutera.

23Ariko Uwiteka Imana yawe izabakugabiza, ibaneshe rwose igeze aho barimbukira.

24Kandi izakugabiza abami babo nawe ubarimbure, izina ryabo ryibagirane munsi y'ijuru. Ntihazagira umuntu ubasha kuguhagarara imbere kugeza aho uzamarira kubarimbura.

25Ibishushanyo bibajwe by'imana zabo uzabitwike; ntuzifuze ifeza cyangwa izahabu zabiyagirijweho, ntuzazijyane we gutegwa na zo, kuko ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka.

26Ntuzajyane ikizira mu nzu yawe utagibwaho n'umuvumo nka cyo, ahubwo uzacyange urunuka, uzakigire umuziro kuko ari ikintu kiriho umuvumo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help