Zaburi 17 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Gusenga kwa Dawidi.

Uwiteka, umva iby'ukuri byanjye,

Tyariza ugutwi gutaka kwanjye,

Tegera ugutwi gusenga kwanjye,

Kudaturuka mu minwa iryarya.

2Urubanza rwanjye ruturuke imbere yawe,

Amaso yawe arebe ibitunganye.

3Wagerageje umutima wanjye,

wangendereye nijoro.

Warantase ntiwambonana umugambi mubi,

Namaramaje kudacumuza ururimi rwanjye.

4Ku by'imirimo y'abantu,

kwitondera ijambo ry'iminwa yawe,

Ni ko kumpa kwirinda inzira z'abanyarugomo.

5Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe,

Ibirenge byanjye ntibinyerera.

6Mana, ndakwambaje kuko uri bunsubize,

Ntegera ugutwi wumve ibyo mvuga.

7Erekana imbabazi zawe zitangaza,

Wowe ukiza abakwiringira,

Ababahagurukira ubakirishe ukuboko kwawe kw'iburyo.

8Undinde nk'imboni y'ijisho,

Umpishe mu gicucu cy'amababa yawe.

9Umpishe abanyabyaha banyaga,

Ni bo banzi banjye bashaka kunyica bangose.

10Bakinze imitima yabo,

Akanwa kabo bakavugisha iby'ubwibone.

11None bagose intambwe zacu,

Baduhangiye amaso kudutsinda hasi.

12Ahwanye n'intare ifite ipfa ry'icyo yafata,

Nk'umugunzu w'intare wubikirira mu bico.

13Uwiteka haguruka,

Umuhagarare imbere umutsinde hasi.

Ukize umutima wanjye umunyabyaha,

uwukirishe inkota yawe.

14Uwiteka uwukize abantu,

uwukirishe ukuboko kwawe.

Ni bo bantu b'isi,

Bafite umugabane wabo muri ubu bugingo.

Inda zabo uzihaze ubutunzi bwawe,

Bahāge abana b'abahungu,

Ibintu byabo bisigare babisigire impinja zabo.

15Jyeweho nzareba mu maso hawe nkiranuka,

Mu ikanguka ryanjye nzahaga ishusho yawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help