Yesaya 58 - Kinyarwanda Protestant Bible

Idini itaryarya ni yo Imana ishima

1“Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk'ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.

2Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk'ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y'Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana.

3“Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?’

“Mbiterwa n'uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose.

4Dore icyo mwiyiririza ubusa n'ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by'abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru.

5Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk'umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n'umunsi Uwiteka yishimira?

6“Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z'urugomo, mugahambura imigozi y'uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby'agahato byose.

7Mat 25.35 Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.

8“Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk'umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy'Uwiteka kizaba kigushoreye.

9Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati ‘Ndi hano.’

“Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi,

10ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y'ihangu.

11Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by'amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk'urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk'isōko y'amazi idakama.

12N'abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.

13“Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w'Uwiteka ukawita uw'icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe,

14nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z'igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.” Akanwa k'Uwiteka ni ko kabivuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help