1Nuko mwigane Imana nk'abana bakundwa.
2
14Ni cyo gituma bivugwa ngo
“Usinziriye we, kanguka uzuke,
Kristo abone uko akumurikira!”
15Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge,
16Kolo 4.5 mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.
17Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.
18Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.
19Kolo 3.16-17 Mubwirane zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu.
20Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw'ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo,
21kandi mugandukirane ku bwo kūbaha Kristo.
Uko abagabo n'abagore bakwiriye kumererana22 Kolo 3.18; 1 Pet 3.1 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk'uko mugandukira Umwami wacu,
23kuko umugabo ari we mutwe w'umugore we, nk'uko Kristo ari umutwe w'Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.
24Ariko nk'uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.
25 Kolo 3.19; 1 Pet 3.7 Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira
26ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n'ijambo rye
27aryishyīre rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge.
28Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk'imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda,
29kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk'uko Kristo abigirira Itorero,
30kuko turi ingingo z'umubiri we.
31Itang 2.24 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.
32Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n'Itorero.
33Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk'uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.