Abacamanza 14 - Kinyarwanda Protestant Bible

Samusoni abenguka umukobwa w'Umufilisitiyakazi

1Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abona umukobwa wo mu bakobwa b'Abafilisitiya.

2Maze arazamuka abwira se na nyina ati “Nabengutse umukobwa i Timuna wo mu bakobwa b'Abafilisitiya, none mumunsabire.”

3Nuko se na nyina baramubaza bati “Mbese nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu bwose, byatuma ujya gushaka umugeni mu Bafilisitiya batakebwe?”

Samusoni abwira se ati “Nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane.”

4Ariko se na nyina ntibari bazi ko byaturutse ku Uwiteka, kuko yashakaga impamvu ku Bafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bari barahindūye Abisirayeli.

Samusoni atanyaguza intare

5Hanyuma y'ibyo Samusoni amanukana na se na nyina bajya i Timuna, bageze mu mizabibu yaho, ahura n'umugunzu w'intare, uramutontomera.

6Maze umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, arayitanyaguza nk'uwatanyaguza umwana w'ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki, ariko ntiyabwira se na nyina ibyo yakoze.

7Nuko Samusoni arimanukira aganira n'uwo mukobwa, aramushima cyane.

8Bukeye asubirayo kumuzana, akebereza ha handi kurora ya ntumbi y'intare yatanyaguzaga, asangamo irumbo ry'inzuki n'ubuki bwazo.

9Arabuhakura agenda aburya agera kuri se na nyina, arabubaha na bo baraburya, ariko ntiyababwira ko yabukuye mu ntumbi y'intare.

Arongora umukobwa w'Umufilisitiyakazi, abasākuza igisākuzo

10Hanyuma se aramanuka asanga uwo mukobwa. Bukeye Samusoni acyuza ubukwe, kuko ari ko abasore bagenzaga.

11Nuko bamubonye, bamuzanira abasangwa mirongo itatu ngo bagumane na we.

12Nuko Samusoni arababwira ati “Reka mbasākuze igisākuzo, nimushobora kucyica iminsi y'ubukwe uko ari irindwi itarashira, mukakinsobanurira, nzabaha imyambaro y'ibitare mirongo itatu n'imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.

13Ariko nibibananira, ni mwe muzampa imyambaro y'ibitare mirongo itatu n'imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.”

Baramubwira bati “Dusākuze twumve igisākuzo cyawe.”

14Arababwira ati

“Mu muryi havuyemo ibyokurya,

Kandi mu munyambaraga havuyemo uburyohe.”

Nuko bamara iminsi itatu badashobora kugisobanura.

15Maze ku munsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati “Shukashuka umugabo wawe adusobanurire icyo gisākuzo tutagutwika, tugatwika n'urugo rwa so. Mwaduhamagariye kutugira abatindi? Si ko biri?”

16Nuko muka Samusoni amuririra imbere aramubwira ati “Uranyanze, ntunkunze kuko washākuje bene wacu, ntukimbwire.”

Samusoni aramubwira ati “Sinabibwiye data na mama, none mbikubwire?”

17Arangiza iyo minsi irindwi amurira imbere, bakiri mu bukwe, maze ku munsi wa karindwi arabimubwira, kuko yari amurembeje, na we abwira bene wabo icyo gisākuzo.

18Nuko uwo munsi wa karindwi izuba ritararenga, abanyamudugudu baramubwira bati “Ni iki cyarusha ubuki kuryoha? Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?” Na we arababwira ati

“Iyaba mutahingishije ishashi yanjye,

Ntimuba mwishe igisākuzo cyanjye.”

19Nuko umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, aramanuka ajya kuri Ashikeloni, yicayo abantu mirongo itatu abacuza imyambaro yabo, kandi aha imyenda yo gukuranwa abishe igisākuzo cye. Ararakara cyane, arazamuka ajya kwa se.

20Ariko muka Samusoni bamushyingira mugenzi we wari incuti ye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help