Itangiriro 39 - Kinyarwanda Protestant Bible

Nyirabuja wa Yosefu amwoshya gusambana na we, aranga

1Yosefu bamujyana muri Egiputa. Potifari Umunyegiputa, umutware wa Farawo watwaraga abamurinda, amugura n'Abishimayeli bamuzanyeyo.

2Ibyak 7.9 Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa.

3Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza ku cyo akoze cyose.

4Yosefu amugiriraho umugisha aba ari we akorera ubwe, amugira igisonga cy'urugo rwe rwose, amubitsa ibyo atunze byose.

5Uhereye igihe yamugiriye igisonga cy'urugo rwe n'icy'ibintu bye byose, Uwiteka aha umugisha urugo rw'uwo Munyegiputa ku bwa Yosefu, umugisha w'Uwiteka uba ku byo atunze byose, ibyo mu rugo n'ibyo mu mirima no mu gasozi.

6Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mu byo amubikije ntiyagira ikindi agenzura, keretse kwita ku byo yajyaga arya. Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza.

7Hanyuma y'ibyo, nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati “Turyamane.”

8Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati “Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose.

9Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”

10Akajya abibwira Yosefu uko bukeye ntamwumvire, ngo aryamane na we cyangwa abane na we.

11Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo.

12Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati “Turyamane.” Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka.

13Abonye yuko amusigiye umwenda we agahunga agasohoka,

14ahamagara abagabo bo mu nzu ye arababwira ati “Dore yatuzaniye Umuheburayo wo kudusekana agasuzuguro, yanyegereye ngo aryamane nanjye ntabarisha ijwi rirenga,

15maze yumvise nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.”

Nyirabuja arega Yosefu; bamushyira mu nzu y'imbohe

16Agumisha uwo mwenda iruhande rwe, ageza aho shebuja wa Yosefu yatahiye.

17Maze amubwira amagambo amwe n'ayo ati “Wa mugurano wawe w'Umuheburayo watuzaniye yanyiyegereje ngo ansuzugure,

18nanjye nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.”

19Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye ati “Uko ni ko umugurano wawe yangiriye”, uburakari bwe burakongezwa.

20Shebuja wa Yosefu aramujyana, amushyira mu nzu y'imbohe bakingiraniramo imbohe z'umwami, aba muri iyo nzu y'imbohe.

21Ibyak 7.9 Ariko Uwiteka aba kumwe na Yosefu, amugirira neza, amuha kugirira umugisha ku murinzi w'iyo nzu y'imbohe.

22Uwo murinzi arindisha Yosefu imbohe zose zari muri ya nzu y'imbohe, ibyo bakoreragamo byose ni we wabikoreshaga.

23Umurinzi w'inzu y'imbohe ntiyagira ikintu agenzura mu byo yamurindishije, kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi ibyo yakoraga Uwiteka yamuhaga kubikoresha ukuboko kwiza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help