1Maze higira hafi abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, wa Gileyadi, wa Makiri, wa Manase, bo mu miryango ya Manase mwene Yosefu. Aya ni yo mazina y'abakobwa ba Selofehadi: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.
2Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazari umutambyi, n'abatware n'iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, baravuga bati:
3“Data yapfiriye mu butayu, kandi ntiyari mu iteraniro ry'abiteranirije kugomera Uwiteka bafatanije na Kōra, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu.
4Ni iki gikūza izina rya data mu muryango we? Ni uko atabyaye umuhungu? Uzaduhe gakondo muri bene wabo wa data.”
5Mose ashyira Uwiteka urubanza rwabo.
6Uwiteka abwira Mose ati
7Kub 36.2 “Abakobwa ba Selofehadi baburanye iby'ukuri, ntuzabure kubaha gakondo muri bene wabo wa se, uzatume baragwa gakondo ya se.
8Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Umuntu napfa adasize abahungu, muzatume umukobwa we aragwa gakondo ye.
9Nadasiga umukobwa, muzahe bene se gakondo ye.
10Nadasiga bene se, muzahe ba se wabo gakondo ye.
11Nadasiga ba se wabo, uzahe gakondo ye mwene wabo urushaho kumuba bugufi mu muryango we, abe ari we uyenda. Iryo ribere Abisirayeli itegeko ritegeka uko baca imanza, uko Uwiteka yategetse Mose.’ ”
Uwiteka abwira Mose yuko urupfu rwe ruri hafi(Guteg 31.1-8)12 Guteg 3.23-27; 32.48-52 Uwiteka abwira Mose ati “Uzazamuke uyu musozi wa Abarimu, witēgere igihugu nahaye Abisirayeli.
13Numara kucyitēgera nawe uzapfa, usange ubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yabusanze,
14kuko mwagomereye itegeko ryanjye mu butayu bwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntimwerekanire kwera kwanjye ku mazi mu maso yaryo.” Ayo ni yo mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini.
15Mose abwira Uwiteka ati
16“Uwiteka, Imana y'imyuka y'abafite umubiri bose, atoranye umuntu wo gutwara iteraniro,
171 Abami 22.17; Ezek 34.5; Mat 9.36; Mar 6.34 wo kubajya imbere ava mu rugo akabāhura, no kubajya imbere arugarukamo akabacyura, kugira ngo iteraniro ry'Uwiteka ritamera nk'intama zitagira umwungeri.”
Uwiteka aha Yosuwa ubutware bwa Mose18 Kuva 24.13 Uwiteka abwira Mose ati “Jyana Yosuwa mwene Nuni, umuntu urimo Umwuka, umurambikeho ikiganza.
19Umushyire imbere ya Eleyazari umutambyi n'iteraniro ryose, umwihanangirize mu maso yabo.
20Kandi umuhe ku cyubahiro cyawe, kugira ngo iteraniro ry'Abisirayeli ryose rijye rimwumvira.
21Kuva 28.30; 1 Sam 14.41; 28.6 Kandi ajye ahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, na we ajye imbere yanjye amumbarishirize kungura inama kwa Urimu. Eleyazari azabe ari we ujya ategeka kwahuka kwabo no gucyurwa kwabo, kwa Yosuwa n'Abisirayeli bose, iteraniro ryabo ryose.”
22Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse: ajyana Yosuwa amushyira imbere ya Eleyazari umutambyi n'iteraniro ryose,
23Guteg 31.23 amurambikaho ibiganza aramwihanangiriza, uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Mose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.