1Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati “Haguruka uburanire imbere y'imisozi, udusozi twumve ijwi ryawe.
2“Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z'isi zitajegajega, nimwumve kuburana k'Uwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza n'ubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli.
3“Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye.
4Kuva 4.10-16; 12.50-51; 15.20 Nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa, ndakurokora ngukura mu nzu y'uburetwa, nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe.
5Kub 22.2—24.25; Yos 3.1—4.19 Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami w'i Mowabu yagambiriye, n'icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.”
6Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n'inyana zimaze umwaka?
7Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y'intama ibihumbi, cyangwa imigezi y'amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y'umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy'ubugingo bwanjye?
8Yewe mwana w'umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n'Imana yawe wicisha bugufi.
9Ijwi ry'Uwiteka rirangurura ribwira umurwa, kandi umunyabwenge azubaha izina ryawe riti “Nimwumvire inkoni ihana n'uwayitegetse.
10Mbese ubutunzi budatunganye buracyari mu nzu y'inkozi z'ibibi cyangwa ingero zitubya, abantu banga?
11Abafite iminzani ibeshya n'uruhago rurimo ibipimisho bihenda, mbese bantunganira?
12Kuko abakire baho buzuye urugomo kandi abaturage baho bavuga ibinyoma, n'ururimi rwabo rwo mu kanwa kabo rukariganya.
13Ni cyo gituma nanjye naguteje igikomere kibabaje, nkugira umusaka nguhoye ibyaha byawe.
14Uzarya we guhaga n'iwawe hazabamo ubusa, uzabijyana ariko ntuzabisohoza amahoro, kandi icyo uzahakura nzagitsembesha inkota.
15Uzabiba ariko ntuzasarura, uzenga imbuto z'imyelayo ariko ntuzisīga amavuta yazo, uzenga imizabibu ariko ntuzanywa vino.
161 Abami 16.23-34; 21.25-26 Kuko amategeko ya Omuri n'ibyakozwe n'umuryango wa Ahabu byose bikomezwa, namwe mugakurikiza imigenzo yabo, bigatuma nkugira umusaka n'abaturage baho bakabimyoza, kandi muzagerekwaho n'igitutsi batuka ubwoko bwanjye.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.