1Aba ni bo batambyi n'Abalewi bazamukanye na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa:
Seraya na Yeremiya na Ezira,
2na Amariya na Maluki na Hatushi,
3na Shekaniya na Rehumu na Meremoti,
4na Ido na Ginetoni na Abiya,
5na Miyamini na Mādiya na Biluga,
6na Shemaya na Yoyaribu na Yedaya,
7na Salu na Amoki na Hilukiya na Yedaya. Abo ni bo batware b'abatambyi na bene wabo bo mu gihe cya Yeshuwa.
8Kandi Abalewi ni Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Uwo na bene se ni bo batereraga abantu ishimwe.
9Na Bakibukiya na Uno bene wabo, barakuranwaga mu bihe.
10Yeshuwa yabyaye Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu abyara Yoyada.
11Yoyada abyara Yonatani, Yonatani abyara Yaduwa.
12Abatambyi bo mu gihe cya Yoyakimu bari abatware b'amazu ya ba sekuruza ni aba: uw'inzu ya Seraya ni Meraya, uw'inzu ya Yeremiya ni Hananiya,
13uw'inzu ya Ezira ni Meshulamu, uw'inzu ya Amariya ni Yehohanani,
14uw'inzu ya Maluki ni Yonatani, uw'inzu ya Shebaniya ni Yosefu,
15uw'inzu ya Hiramu ni Adina, uw'inzu ya Merayoti ni Helikayi
16uw'inzu ya Ido ni Zekariya, uw'inzu ya Ginetoni ni Meshulamu,
17uw'inzu ya Abiya ni Zikiri, uw'inzu ya Miniyamini n'iya Mowadiya ni Pilitayi,
18uw'inzu ya Biluga ni Shamuwa, uw'inzu ya Shemaya ni Yehonatani,
19uw'inzu ya Yoyaribu ni Matenayi, uw'inzu ya Yedaya ni Uzi
20uw'inzu ya Salayi ni Kalayi, uw'inzu ya Amoki ni Eberi,
21uw'inzu ya Hilukiya ni Hashabiya, uw'inzu ya Yedaya ni Netanēli.
22Mu bihe bya Eliyashibu na Yoyada na Yohanani na Yaduwa, Abalewi n'abatambyi bari baranditswe ku ngoma ya Dariyo Umuperesi.
23Bene Lewi abatware b'amazu ya ba sekuruza bari baranditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma, kugeza igihe cya Yohanani mwene Eliyashibu.
24Kandi abatware b'Abalewi Hashabiya na Sherebiya na, Yoshuwa mwene Kadimiyeli na bene wabo bateganye, bari barategetswe guhimbaza Imana no kuyishima, bakurikije itegeko rya Dawidi umuntu w'Imana bajya ibihe.
25Mataniya na Bakibukiya na Obadiya, na Meshulamu na Talimoni na Akubu, bari abakumirizi barinda amazu y'ububiko yo ku marembo.
26Aba ni bo bariho mu gihe cya Yoyakimu mwene Yeshuwa mwene Yosadaki, no mu gihe cya Nehemiya igisonga cy'umwami, na Ezira umutambyi akaba n'umwanditsi.
Inkike zuzura bakazeza27Ubwo bezaga inkike y'i Yerusalemu, bashatse Abalewi aho babaga hose ngo babazane i Yerusalemu, bareme ibirori byo kuyeza banezerewe, bashimisha indirimbo bafite n'ibyuma bivuga na nebelu n'inanga.
28Kandi abahungu b'abaririmbyi baraterana bava mu bibaya bikikije i Yerusalemu no mu birorero by'Abanyanetofa,
29n'i Betigilugali no mu masambu y'i Geba na Azimaveti, kuko abaririmbyi bari biyubakiye ibirorero impande zose z'i Yerusalemu.
30Nuko abatambyi n'Abalewi bariyeza, maze beza abantu n'amarembo n'inkike.
31Nuko nuriza abatware b'Abayuda ngo bajye hejuru y'inkike, mbaremamo imitwe ibiri minini yo kugenda muri gahunda bashima.
Umutwe umwe werekera iburyo ku nkike, bagana ku irembo rinyuzwamo imyanda.
32Bakurikirana na Hoshaya n'igice cy'abatware b'Abayuda,
33na Azariya na Ezira na Meshulamu,
34na Yuda na Benyamini na Shemaya na Yeremiya,
35n'abahungu b'abatambyi bamwe bafite amakondera: Zekariya mwene Yonatani mwene Shemaya mwene Mataniya, mwene Mikaya mwene Zakuri mwene Asafu,
36na bene se Shemaya na Azarēli na Milalayi na Gilalayi, na Mayi na Netanēli na Yuda na Hanani bafite ibicurangwa bya Dawidi umuntu w'Imana, kandi Ezira umwanditsi yari abarangaje imbere.
37Bageze ku irembo ry'isōko baboneza imbere yabo, bazamukira ku nzuririro zijya ku mudugudu wa Dawidi aho inkike izamuka haruguru y'inzu ya Dawidi, bagera ku irembo ry'amazi iburasirazuba.
38Undi mutwe w'abagenda bashīma bajya kubasanganira, nanjye nari mbakurikiye ndi kumwe n'igice cy'abantu, tugenda ku nkike haruguru y'umunara w'itanura tugera ku nkike ngari.
39Maze tunyura hejuru y'irembo rya Efurayimu no ku irembo rya kera, tunyura ku irembo ry'amafi no ku munara wa Hananēli no ku wa Hameya, tugera ku irembo ry'intama. Baherako bahagarara ku irembo ry'abakumirizi.
40Maze imitwe yombi ihagarara mu nzu y'Imana irahayishimira, nanjye nari kumwe n'igice cy'abatware
41n'abatambyi: Eliyakimu na Māseya na Miniyamini na Mikaya, na Eliyowenayi na Zekariya na Hananiya bafite amakondera,
42na Māseya na Shemaya na Eleyazari na Uzi, na Yehohanani na Malikiya na Elamu na Ezeri. Abaririmbyi baririmba ijwi rirenga, Yezerahiya ari we mutware wabo.
43Uwo munsi batamba ibitambo bikomeye baranezerwa kuko Imana yari ibateye umunezero mwinshi, kandi abagabo n'abagore n'abana bato baranezerwa, bituma umunezero wo muri Yerusalemu wumvikana kure.
44Nuko uwo munsi batoranya abantu bo gutegeka ibyumba by'ububiko, byo kubikamo amaturo azunguzwa n'umuganura n'ibice bya kimwe mu icumi, kugira ngo bayateranirizemo amagerero y'abatambyi n'Abalewi yategetswe mu mategeko uko amasambu y'imidugudu yari ari, kuko Abayuda banejejwe n'uko abatambyi n'Abalewi bari ku mirimo yabo,
451 Ngoma 25.1-8; 26.12 bagafata ibihe ku Mana yabo n'ibihe byo kwiyeza. Kandi abaririmbyi n'abakumirizi ni ko bagenzaga, bakurikije itegeko rya Dawidi n'iry'umuhungu we Salomo.
46Kuko kera mu gihe cya Dawidi na Asafu habagaho umutware w'abaririmbyi, hakaba n'indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyishima.
47Kandi mu gihe cya Zerubabeli no mu cya Nehemiya, Abisirayeli batangaga igerero ry'abaririmbyi n'abakumirizi uko ryategekwaga iminsi yose. Nuko batambaga ibyo kweza Abalewi, n'Abalewi na bo batambaga ibyo kweza bene Aroni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.