1Ibyo kugaburira abera sinaruha mbibandikira,
2kuko nzi umutima wanyu ukunze ari wo mbirataho mu Banyamakedoniya, mbabwira yuko Abanyakaya bamaze umwaka biteguye, kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshi umwete.
3Ariko natumye bene Data abo, kugira ngo uko kwirata twirata mwebwe kutazapfa ubusa, kandi no kugira ngo muzabe mwiteguye nk'uko nababwiye,
4kuko ntashaka ko twebwe (simvuze mwe) tuzakorwa n'isoni z'ibyo twiringiye, niba Abanyamakedoniya bamwe bazazana nanjye bagasanga mutiteguye.
5Ni cyo cyatumye nibwira yuko nkwiriye kwinginga bene Data abo kumbanziriza kujya iwanyu, ngo babanze gutunganya iby'ubuntu mwasezeranije kera, bibe byiteguwe nk'iby'ubuntu koko bitameze nk'iby'ubugūgu.
6Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.”
7Umuntu wese atange nk'uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe.
8Kandi rero Imana ishobora kubasāzaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose
9Zab 112.9 nk'uko byanditswe ngo
“Yaranyanyagije aha abakene,
Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”
10 Yes 55.10 Iha umubibyi imbuto n'imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu.
11Namwe muzatungishwa muri byose ngo mugire ubuntu bwose, butume Imana ihimbazwa.
12Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw'abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana,
13bayihimbaza ku bw'ubuhamya bw'uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.
14Ku bw'ubuntu bw'Imana burushijeho kuba muri mwe, ni cyo gituma babasabira no kubakunda cyane.
15Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.