1Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango y'ubutambyi rifite n'Ahera h'iyi si
2
8Nuko rero icyo Umwuka Wera atumenyesha, ni uko inzira ijya Ahera cyane yari itarerekanwa ihema rya mbere rikiriho,
9ari ryo ryashushanyaga iby'iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwose umutima w'ubitura,
10kuko ibyo hamwe n'ibibwiriza iby'ibyo kurya no kunywa, no kwiyibiza no kujabika by'uburyo bwinshi, ari amategeko yo mu buryo bw'abantu gusa, yategetswe kugeza ku gihe cyo gutunganywa.
11Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w'ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n'intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi.
12Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n'amaraso y'ihene cyangwa n'ay'ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n'amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw'iteka.
13Lewi 16.15-16; Kub 19.9,17-19 None ubwo amaraso y'ihene n'ay'amapfizi n'ivu ry'inka y'iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye ko byeza umubiri ugahumanuka,
14nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw'Umwuka w'iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?
15Ku bw'ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w'isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n'isezerano rya mbere.
16Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya ko uwarisezeranije yapfuye.
17Isezerano ryo kuraga risohozwa n'urupfu rwa nyiraryo rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwose uwarisezeranije akiriho.
18Ni cyo gituma n'isezerano rya mbere ritakomejwe hatariho amaraso.
19Kuva 24.6-8 Mose amaze kubwira abantu bose amategeko yose nk'uko yategetswe yose, yenda amaraso y'ibimasa n'ay'ihene, n'amazi n'ubwoya bw'intama bwazigishijwe inzigo itukura, yenda n'urubingo, nuko abiminjagira ku gitabo cy'amategeko no ku bantu bose
20arababwira ati “Aya ni yo maraso y'isezerano Imana yabategekeye.”
21Lewi 8.15 Nuko ihema n'ibintu byose barikoreshagamo na byo abiminjagiraho amaraso,
22Lewi 17.11 kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n'amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha.
Igitambo cya Kristo cyabayeho rimwe gusa23Nuko rero, byari bikwiriye ko ibishushanyo by'ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuru ubwabyo bikezwa n'ibitambo biruta ibyo.
24Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n'intoki hāsuraga ha handi h'ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho kugira ngo none ahagarare imbere y'Imana ku bwacu.
25Kandi ntiyinjiriyemo kwitamba kenshi, nk'uko umutambyi mukuru yinjira Ahera cyane uko umwaka utashye afite amaraso atari aye,
26kuko iyo biba bityo aba yari akwiriye kubabazwa kenshi, uhereye ku kuremwa kw'isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y'ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba.
27Kandi nk'uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza,
28Yes 53.12 ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.