Yesaya 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, n'abanditsi bandikira ibigoramye,

2kugira ngo birengagize abakene badaca urubanza rwabo, bagahuguza abatindi bo mu bantu banjye, n'abapfakazi bakaba umunyago wabo, kandi impfubyi bazigira umuhigo wabo.

3None se ku munsi w'amakuba no mu irimbura rizaturuka kure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyawe uzagisiga he?

4Bazacishwa bugufi babe hasi y'imbohe, kandi bazagwa babe munsi y'intumbi. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

Ashuri hahanurirwa ko hazahanwa

5 bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa.

28Dore bageze Ayati banyuze i Miguroni, i Mikimashi ni ho babitse imitwaro yabo,

29bageze aharenga baganditse i Geba. Ab'i Rama bahinze imishyitsi, ab'i Gibeya yo kwa Sawuli barahunze.

30Rangurura ijwi ryawe utake, wa mukobwa w'i Galimu we, ubyumve nawe Layishi, yewe Anatoti wa mutindi we!

31Ab'i Madumana babaye impunzi, n'abaturage b'i Gebimu baraterana ngo bahunge.

32Uyu munsi wa none arataha i Nobu, arakōrēra ukuboko ku musozi w'umukobwa w'i Siyoni, ari wo Yerusalemu.

33Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo azatemesha amashami imbaraga ze ziteye ubwoba, abasumba abandi cyane bazatemwa, n'abarebare bazacishwa bugufi.

34Kandi azamaraho ibihuru byo mu ishyamba abitemesheje icyuma, n'i Lebanoni hazatsindwa n'iyo ntwari.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help