1“Baravuga bati ‘Umugabo nasenda umugore we, yamara gutana na we akendwa n'undi mugabo, mbese yakongera gusubirana na we? Igihugu cyakorwamo bene ibyo ntikiba cyandujwe rwose?’ Ariko weho wasambanye n'abakunzi bawe benshi, nyamara jyeweho uzangarukire. Ni ko Uwiteka avuga.
2Uburira amaso yawe mu mpinga witegereze. Aho utagize uwo muryamana ni hehe? Wabategererezaga mu nzira nk'Umwarabu uri mu butayu, kandi wandurishije igihugu ubusambanyi bwawe n'ibyaha byawe.
3Ni cyo gituma imvura yimanwa kandi nta mvura y'itumba yabonetse, ariko ufite mu maso ha maraya wanga kugira isoni.
4“Mbese uhereye ubu ntiwajya untakira uti ‘Data we, uri umuyobora wo mu bukumi bwanjye’?
5Uti ‘Mbese azahorana uburakari? Azabukomeza ageze ku iherezo?’ Umva uko wajyaga uvuga kandi ukora ibyaha, ukagenza uko wishakiye.”
6 2 Abami 22.1—23.30; 2 Ngoma 34.1—35.27 Uwiteka yongeye kumbwira ku ngoma y'Umwami Yosiya ati “Mbese wabonye icyo Isirayeli wa musubiranyuma yakoze? Yigiriye mu mpinga y'umusozi wose no munsi y'igiti cyose gitoshye, ni ho yajyaga yibunza.
7Nuko amaze gukora ibyo byose ndibwira nti ‘Azangarukira ariko ntiyagaruka, kandi murumuna we w'umuriganya Yuda arabibona.’
8Nuko maze gusenda Isirayeli wa musubiranyuma no kumuha urwandiko rwo kumusenda muhoye ubusambanyi bwe, murumuna we w'umuriganya Yuda ntiyatinya, na we arībunza ajya gusambana.
9Nuko ubusambanyi bwe bw'ubupfayongo butuma igihugu cyandura, asambana n'ibiti n'amabuye.
10Nyamara murumuna we w'umuriganya Yuda na we abibonye atyo, ntarakangarukira n'umutima we wose, keretse kuryarya.” Ni ko Uwiteka avuga.
Imana yemera kubabarira abihannye11Maze Uwiteka arambwira ati “Isirayeli w'umusubiranyuma, yerekanye ko ari umukiranutsi kuruta Yuda w'umuriganya.
12Genda wamamaze aya magambo aherekera ikasikazi uvuge uti ‘Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’ Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka.
13Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe, wayobereje inzira zawe ku mana z'abanyamahanga munsi y'igiti cyose gitoshye, kandi ntiwumviye ijwi ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga.
14“Nimugaruke bana basubiye inyuma mwe. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko mbabereye umugabo kandi nzabakuramo umwe mu mudugudu, na babiri mu muryango mbajyane i Siyoni.
15Kandi nzabaha abungeri bampwaniye n'umutima wanjye, bazabaragiza ubwenge no kumenya.”
16Uwiteka aravuga ati “Nuko nimumara kugwira no kuba benshi mu gihugu, muri icyo gihe ntibazongera kuvuga iby'isanduku y'isezerano y'Uwiteka, ndetse ntibazayitekereza haba no kuyibuka kandi ntibazayikumbura, ntizongera no kuremwa ukundi.
17Icyo gihe i Yerusalemu bazahita intebe y'ubwami y'Uwiteka, kandi amahanga yose azayikoranirizwaho mu izina ry'Uwiteka, ari ho i Yerusalemu. Kandi ntibazongera kugenda bayobejwe n'imitima yabo mibi inangiye.
18Icyo gihe inzu ya Yuda izuzura n'inzu ya Isirayeli, kandi bazavana mu gihugu cy'ikasikazi baze mu gihugu nahaye ba sogokuruza ho gakondo.
19“Nuko ndavuga nti ‘Ariko ngiye kugushyira mu bana no kuguha igihugu cyiza, umwandu mwiza w'ingabo z'abanyamahanga.’ Maze nti ‘Muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.’
20Ni ukuri uko umugore ariganya umugabo we akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we.” Ni ko Uwiteka avuga.
21Ijwi ryumvikanye mu mpinga ry'umuborogo no kwinginga by'Abisirayeli, kuko bagoretse inzira zabo bakibagirwa Uwiteka Imana yabo.
22“Nimugaruke mwa bana basubiye inyuma mwe, nzabakiza gusubira inyuma kwanyu.”
“Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu.
23Ni ukuri ni ubusa kwiringira gutabarwa n'ibigirwamana, guturuka mu misozi miremire aho basakurizaga. Ni ukuri ku Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli.
24Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba data uhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n'amashyo yabo, abahungu babo n'abakobwa babo.
25Twiryamire dufite isoni kandi ikimwaro cyacu kibe ari cyo twiyorosa, kuko twacumuye ku Uwiteka Imana yacu, twe na ba data uhereye mu buto bwacu ukageza none, kandi ntiturakumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yacu.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.