Yobu 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

1“Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byose

Ugutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya.

2Ibyo muzi nanjye ndabizi,

Ntimundusha.

3Ni ukuri ndashaka kuvugana n'Ishoborabyose,

Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana.

4Ariko muri abahimbyi b'ibinyoma,

Mwese muri abavūzi badafite akamaro.

5Icyampa mugahora rwose,

Mwaba mugize ubwenge.

6“Noneho nimwumve urubanza rwanjye,

Kandi mutegere amatwi kuburana kw'iminwa yanjye.

7Mbese murashaka kuburanira Imana?

Muvuga ibyo gukiranirwa mukariganya?

8Murayicira urwa kibera?

Murashaka kuvugira Imana?

9Mbese ibagenzuye aho byababera byiza?

Murashaka kuyiriganya nk'uko umuntu ariganya undi?

10Ni ukuri izabahana,

Niba muca urwa kibera rwihishwa.

11Mbese gukomera kwayo ntikuzabatera ubwoba,

Igitinyiro cyayo kikabagwira?

12Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk'ivu,

Ibihome byanyu ni ibihome by'icyondo.

13Nimuceceke mundeke mvuge,

Bingirire uko bishaka.

14Ni iki gituma nirya nkimara,

Ngahara amagara yanjye?

15Naho yanyica napfa nyiringira,

Nubwo bimeze bityo,

inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.

16Ibyo na byo bizambera agakiza,

Kuko ari nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo.

17Nimuhugukire amagambo yanjye,

N'ibyo mpamya bigere mu matwi yanyu.

18Dore maze gutunganya urubanza rwanjye,

Nzi yuko ndi umukiranutsi.

19“Uwo tuzaburana ni nde?

Kuko naceceka umwuka wahera.

20Ariko we kungirira ibi uko ari bibiri,

Ni bwo ntazihisha mu maso hawe.

21Gerura ukuboko kwawe kundeke,

Kandi ntuntereshe igitinyiro cyawe ubwoba.

22“Maze umpamagare ndakwitaba,

Cyangwa ureke mvuge nawe unsubize.

23Ibicumuro byanjye n'ibyaha byanjye ni bingahe?

Umenyeshe igicumuro cyanjye n'icyaha cyanjye.

24“Ni iki gituma unyima amaso ukangira umwanzi wawe?

25Mbese warushya ikibabi gitumurwa n'umuyaga,

Ugakurikirana umurama wumye?

26“Kuko unyandikaho ibintu binsharirira,

Kandi ugatuma ndimūra ibyaha byo mu busore bwanjye.

27 Yobu 33.11 Ibirenge byanjye na byo ubishyize mu ngoyi,

Kandi witegereze imigendere yanjye yose,

Ibirenge byanjye ubishyizeho urukubo,

28Nubwo meze nk'ikintu kiboze cyononekaye,

Cyangwa nk'umwambaro wariwe n'inyenzi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help