1Maze Yobu arasubiza ati
2 Yobu 4.17 “Ni ukuri nzi ko ari ko biri,
Ariko se umuntu yashobora ate gukiranukira Imana?
3Imana yashaka kumugisha impaka,
Ntiyabona iryo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi.
4Igira umutima w'ubwenge, kandi ni intwari y'inyamaboko.
Ni nde wayinangiriye umutima akagubwa neza?
5Yimura imisozi itabimenye,
Ikayubikana uburakari bwayo.
6Itigisa isi ikayikura ahayo,
N'inkingi zayo zikanyeganyega.
7Itegeka izuba ntirirase,
N'inyenyeri ikazitwikira.
8Yibambisha ijuru yonyine,
Ikagendera ku miraba y'inyanja.
9 Yobu 38.31; Amosi 5.8 Irema Arukuturo na Oriyoni na Kilimiya,
N'ibirere by'ikusi.
10Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,
Ndetse n'ibitangaza bitabarika.
11“Dore impitaho, sinyibone,
Yakomeza kugenda sinyimenye.
12Dore iranyaga, ni nde wayibuza?
Ni nde uzayibwira ati ‘Uragira ibiki?’
13Imana ntizagerura uburakari bwayo,
Abafasha b'abibone bubama munsi yayo.
14None se ni jye wayisubiza,
Nkishakira amagambo yo kuyiburanya?
15Naho naba ndi umukiranutsi sinayisubiza,
Ahubwo nayitakira kuko ari yo mucamanza.
16Naho nataka ikanyitaba,
Sinakwemera yuko inyumvira.
17Kuko imvunagurisha ishuheri,
Ikangwizaho ibikomere inziza ubusa.
18Ntireka mpumeka,
Ahubwo inyuzuzamo umubabaro.
19Nimvuga iby'imbaraga z'abanyamaboko ni yo nyirazo,
Nimvuga iby'urubanza na yo iti
‘Ni nde uzantumira?’
20Naho naba ndi umukiranutsi,
Akanwa kanjye kancira urubanza.
Naho naba ndi intungane,
Ni ko kampamya ubugome.
21Ndi intungane sinitaye ku bugingo bwanjye,
Mpinyuye kubaho kwanjye.
22Byose ni kimwe ni cyo gituma mvuga nti
‘Irimburana abatariho urubanza n'inkozi z'ibibi.’
23Icyorezo nicyaduka kikica abantu,
Izaseka abatariho urubanza babonye amakuba.
24Isi itanzwe mu maboko y'inkozi z'ibibi,
Itwikiriye mu maso h'abacamanza b'isi.
None se ni nde niba atari yo?
25“Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha impayamaguru,
Irahunga ariko nta cyiza ibona.
26Irahita nk'amato yihuta,
Nk'uko igisiga gihorera gifata icyo gihiga.
27Iyo mvuze nti ‘Nzirengagiza amaganya yanjye,
Ndeke kugaragaza umubabaro ahubwo nishime’,
28Imibabaro yanjye yose intera ubwoba,
Nzi yuko utazantsindishiriza.
29Urubanza ruzantsinda,
Noneho ndarushywa n'ubusa kuki?
30Naho nakwiyuhagiza amazi ya shelegi,
Ngakaraba isabune,
31Na bwo wanjugunya mu rwobo,
Imyambaro yanjye ikanzinukwa.
32Erega Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize,
Ngo tujyane tujye kuburana.
33Nta wuturimo wo kuburanirwa,
Wabasha kudushyiraho amaboko twembi.
34Noneho ninkureho inkoni yayo,
N'igitinyiro cyayo cye kuntera ubwoba,
35Mbone gushira ubwoba bwayo mvuge.
Ariko si ko meze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.