1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi.
2Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza,
Ni wowe bazahigura umuhigo.
3Ni wowe wumva ibyo usabwa,
Abantu bose bazajya aho uri.
4Gukiranirwa kwinshi kuranesheje,
Ibicumuro byacu uzabitwikīra.
5Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza,
Kugira ngo agume mu bikari byawe.
Tuzahazwa n'ibyiza byo mu nzu yawe,
Ibyiza by'Ahera ho mu rusengero rwawe.
6Mana y'agakiza kacu,
Uzadusubirishe ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe,
Ni wowe byiringiro by'abo ku mpera y'ubutaka hose,
N'iby'abo ku mpera y'inyanja za kure.
7Iyo ni yo ishimangirisha imisozi imbaraga zayo,
Ikenyeye imbaraga.
8Iturisha guhorera kw'inyanja,
Guhorera k'umuraba wo muri zo,
N'imidugararo y'amahanga.
9Kandi abatuye ku mpera y'isi batinya ibimenyetso byawe,
Uvugisha impundu ab'aho igitondo gitangariza,
N'ab'aho umugoroba ukubira.
10Ugenderera isi ukayivubira,
Uyitungisha cyane uruzi rw'Imana rwuzuye amazi.
Ni wowe uha abantu amasaka,
Umaze gutunganya ubutaka utyo.
11Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi,
Uringaniza imitabo yo muri bwo.
Ubworohesha ibitonyanga,
Uha umugisha kumeza kwabwo.
12Wambika umwaka kugira neza kwawe nk'ikamba,
Inkōra z'igare ryawe zigusha umwero.
13Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu,
Imisozi igakenyera ibyishimo.
14Urwuri rukagatirwa n'imikumbi,
Ibikombe bitwikīrwa n'amasaka,
Biranguruzwa n'ibyishimo bikaririmba.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.